• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imirwano iraca igiti hagati y’Ababembe n’andi moko muri Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 26, 2025
in Conflict & Security
1
I Fizi haravugwa imirwano ikomeye yanaguyemo Wazalendo batari bake
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano iraca igiti hagati y’Ababembe n’andi moko muri Fizi, mu ntara ya Kivu y’Epfo

Amakuru aturuka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko intambara iri kuvuza ubuhuha mu bice bitandukanye byo muri iyi teritware, aho ihanganishije Mai Mai y’Ababembe n’iya bo mu bwoko bw’Ababuyu ndetse n’iy’Abapfulero.

Ni mu gihe imirwano hagati y’Ababembe bayobowe na General Hamuli Yakutumba n’Abapfulelo bayobowe na Colonel Ngomanzito, iri kubera i Lulimba na hitwa i Sebele no mu nkengero z’utu duce muri secteur ya Lulenge.

Na ho ihanganishije Mai Mai y’Ababuyu n’uru ruhande rw’Ababembe bayobowe na General Hamuli Yakutumba, irarwanirwa mu bice byo muri secteur ya Ngandja, mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bw’iyi teritware ya Fizi.

Nko mu bice by’i Kilembwe, Kilisi, n’ahandi hafi aho, aya makuru agaragaza ko ariho barwanira; ibyanatumye Ababembe baturiye ibi bice abenshi bahunga berekeza i Burega, aho ni muri teritware ya Shabunda, harimo n’abandi na bo berekeje mu bice byo muri teritware ya Mwenga.

Amashusho yashyizwe hanze, anakomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abagore b’Ababembe bikoreye ingega ku migongo, bari guhunga.

Ni amashusho agaragaza kandi bikoreye imizigo myinshi itandukanye, banashoreye n’amatungo nk’ihene n’andi bari guhunga.

Iyi mirwano ikagaragaza ko Ababuyu baturuka i Kabambari no muri Ngandji bagatera Ababembe. Iri hangana ribera muri secteur ya Ngandja ni na ryo rikomeye gusumba iribera muri secteur y’i Lulenge hagati y’abarwanyi ba Bapfulero n’Ababembe, kuko ryo ryabaye mu minsi itatu gusa hagati muri iki cyumweru. Mu gihe hagati y’Ababuyu n’Ingabo za General Hamuli Yakutumba, bamaze icyumweru cyose barwana.

Ni mu gihe irwana ryabo ryatangiye ku cyumweru nka none.
Amakuru amwe avuga ko batangiye nyuma y’aho Ababuyu banyaze Inka za Babembe i Kilembwe, aho bivugwa ko banyaze izibarirwa mu magana.

Inzigo hagati y’Ababembe n’Ababuyu n’iyigihe kirekire, kuko ahanini usanga bapfa agasuzuguro.
Inshuro nyinshi impande zombi zagiye zihangana bikarangira zongeye kumvikana gushyira hamwe.

Imirwano hagati yabo, imaze kwangiza byinshi, ndetse kandi imaze no gutwara ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi imirongo.

Ababuyu batuye muri Kabambari mu ntara ya Maniema no muri Ngandja muri teritware ya Fizi isanzwe bipakanye, kandi ni bake ku Babembe, binavugwa ko bagirana isano ryahafi n’Abatutsi n’ubwo ku ruhande rumwe bitemerwa, ariko ubarebeye kw’isura bagira abantu beza, ariko bagufi.

Ababembe bo batuye hafi muri za secteur zose zigize teritware ya Fizi, nk’iya Lulenge, Mutambala, Ngandja n’izindi. Banatuye kandi no muri teritware ya Mwenga, ndetse n’iya Uvira ndetse n’izindi, kuko ni benshi.

Tags: AbabembeAbabuyuAbapfuleroImirwanoLulengeMai Mai

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?