Imirwano mu Rugezi: FRN Yatabaye Nyuma y’Igitero cya FARDC n’Abambari Bayo
Minembwe Capital News (MCN)
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) aravuga ko ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturutse i Burayi no muri Aziya, ryagabye igitero ahitwa ku Wihene, mu gace ka Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe.
Iki gitero cyagabwe ahagana saa moya za mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 15/11/2026, ku masaha akoreshwa mu Minembwe no mu mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru MCN ikesha amasoko ari muri ako gace avuga ko nyuma y’uko ihuriro rya FARDC n’abo bafatanyije rigabye icyo gitero, ingabo za FRN (Front pour la Refondation de la Nation), zigenzura ako gace, zahise zitabara kugira ngo zihangane n’abagabye igitero.
Ubuhamya bw’abari muri ibyo bice buvuga ko ingabo za FRN zakomeje kurinda ibirindiro byazo, zigahangana n’ihuriro ry’ingabo zari zagabye igitero ndetse zikarisubiza inyuma.
Umwe mu basirikare ba FRN bari muri ako gace yabwiye MCN ati: “Umwanzi, ari we FARDC n’abambari bayo, twamukubise ahababaza. Ubu yasubijwe inyuma.”
Amakuru atangwa n’amasoko yo muri ako gace avuga ko igitero cyaturutse i Gasiro, imbere yo ku Wihene, mu cyerekezo cy’ibice bigenzurwa na FARDC n’abambari bayo.
Iki gitero kibaye nyuma y’uko mu ijoro ryakeye, indege zitagira abapilote zizwi nka drones zagabye ibitero by’ibisasu ahitwa ku Gihuha, agace kari hafi yo mu Kabanju.
Ibi bitero bikurikirana byongeye guteza impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu bice bya Minembwe n’inkengero zako. Gusa, kugeza ubu, amakuru arambuye ku byangijwe n’ibi bitero, ndetse n’ababa bakomerekeye cyangwa bahasize ubuzima, ntaramenyekana.
Minembwe Capital News (MCN)
