Imirwano yabereye mu mujyi wa Kamituga hasobanuwe icyatumye iba
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje ndetse n’ibiturika byinshi bitandukanye byaraye byumvikana mu mujyi wa Kamituga uherereye muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uru rusaku rw’izi ntwaro rwatangiye kumvikana saa ine z’ijoro ryaraye rikeye rugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025.
Amakuru ava muri ibyo bice ayo Minembwe Capital News dukesha ababituriye, akavuga ruriya rusaku rw’izo ntwaro rwavaga kw’isubiranamo kw’abo mu ruhande rurwanirira Leta ya RDC.
Ni mu gihe ari Wazalendo bo mu itsinda rya Shikito n’Ingabo z’iki gihugu, FARDC basubiranyemo karahava.
Iri subiranamo rikaba ryaravaga kukuba buri ruhande rushaka kuba ari rwo rwagenzura umujyi wa Kamituga ufatwa nk’umwe mu mijyi ikomeye yo muri teritware ya Mwenga, unazwiho ko ukungahaye ku mabuye y’agaciro, ndetse n’ubuhinzi n’ibindi bitandukanye.
Mu butumwa bw’amajwi bugaragaza ko harashwe imbunda ziremereye n’izoroheje. Hanarashwe kamdi amabombe n’amakompola, ndetse na za grenade, n’ibindi biturika bitandukanye.
Ariko nubwo ari muri iri joro basubiranyemo, bari bagize igihe impande zombi zirebana ayingwe.
Kugeza ubu ntakiramenyakana cyangirikiye muri iyo mirwano, yaba abayiguyemo cyangwa ngo bayikomerekeremo.
Ku rundi ruhande, iyi mirwano yabo ku ruhande rwa Leta, ibaye mu gihe bigize iminsi bivugwa ko umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho birwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa biri kurwanira mu bice by’i Mwenga bihana imbibi na Shabunda ndetse na Walungu.
Ndetse kandi iyi mitwe yombi inamaze kwigarurira ibice bimwe byo muri iyo teritware ya Mwenga, kimwe n’ibyo muri teritware ya Shabunda, mu gihe iya Walungu yo bimaze kuryigarurira hafi ya yose.
Hagati muri iki cyumweru iyi mitwe yarwaniraga mu nkengero za centre ya Shabunda, uvuye mu ishyamba riyigabanya na Walungu ndetse na Mwenga.
