Imirwano Yadutse i Mugobe, Hafi ya Katogota, Humvikana Amasasu
Minembwe Capital News (MCN)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20/10/2026, humvikanye urusaku rw’amasasu mu gace ka Mugobe, gaherereye hafi ya Katogota, mu Kibaya cya Rusizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Amakuru yatangajwe agaragaza ko abaturage bo muri ako gace babyutse bumva urusaku rw’amasasu, mu gihe umutekano wakomeje guteza impungenge muri ako gace.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko muri ako gace habereye imirwano yahuje abasirikare ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN), iyobowe na Joseph Kabila, n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rigizwe n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro bivugwa ko baturutse mu Burayi no muri Aziya.
Nubwo amakuru arambuye ku byerekeye iyi mirwano ataratangazwa, Minembwe Capital News (MCN) yamenye ko, nk’uko amakuru y’ibanze abigaragaza, ibitero byatangijwe n’ingabo za FARDC n’abo bafatanyije. Ayo makuru akomeza avuga ko izo ngabo n’abafatanyije na zo batangiye gusubira inyuma.
Minembwe Capital News (MCN)
