Imirwano y’akanya gato yabereye mu Minembwe, abateye bavugutirwa umuti
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Imirwano y’akanya gato yongeye kubera mu Minembwe, mu misozi miremire ya teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho ingabo za FARDC n’abo bafatanyije zagabye ibitero kw’i Rumba no ku Gipimo, ariko zigahita zisubizwa inyuma.
Amakuru MCN yahawe agaragaza ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro.
Ubuhamya Minembwe Capital News yahawe buvuga ko ibyo bitero byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27/11/2026, bigamije kw’i Rumba no ku Gipimo, haherereye mu nkengero za centre ya Minembwe.
Umutangabuhamya yagize ati: “Mu gitondo habyukiye ibitero kw’i Rumba no ku Gipimo, ariko abateye bakubiswe vuba, bahita bahunga.”
Amakuru MCN yahawe akomeza avuga ko, uretse gusubiza inyuma FARDC n’abo bafatanyije, ingabo za FRN zanabambuye ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’amasasu menshi. Uwaduhaye aya makuru ntiyagaragaje ubwoko bw’imbunda cyangwa umubare w’ibikoresho byafashwe, gusa yavuze ko ari ibikoresho byinshi.
Yakomeje avuga ko nyuma y’iyo mirwano ibintu byongeye gutuza, ati: “Ubu haratuje.”
Amakuru MCN yamenye agaragaza ko abateye baturutse mu bice by’i Musika n’i Gisanya, biherereye mu gace ki Lulenge, muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi mirwano yongeye kubura mu Minembwe nyuma y’uko kuva ku Cyumweru bari bamaze iminsi batongera guterwa, mu gihe mbere yaho hari hashize iminsi myinshi imirwano ikomeje gukaza umurego, cyane cyane kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi n’umwe.
Mu minsi ishize, imirwano yakomeje kubera mu bice bitandukanye birimo Rugezi, Gipimo, Gihuha, Nyagishasha, Nzohaha, Gasorogocyi n’ahandi.
Amakuru MCN ikesha amasoko yayo agaragaza ko ibitero by’uyu munsi byamaze umwanya muto, nyuma y’uko ingabo za FRN zisubije inyuma abagabye ibyo bitero, zikabambura n’ibikoresho bya gisirikare, ibintu byatumye imirwano ihita ihagarara, ubu hakaba harangwa n’ituze.
Minembwe Capital News (MCN)
