• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 5, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Imirwano yongeye gukarira ingabo za FARDC muri Kivu Yaruguru.

minebwenews by minebwenews
November 2, 2024
in Regional Politics
0
Imirwano yongeye gukarira ingabo za FARDC muri Kivu Yaruguru.
94
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imirwano yongeye gukarira ingabo za FARDC muri Kivu Yaruguru.

Umutwe wa M23 umaze igihe ujegeza ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, wongeye kugira utundi duce ubohoza two muri teritware ya Lubero no muri Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu mirwano yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/11/2024, uyu mutwe wa M23 wambuye uruhande bahanganye rurwanirira Leta ya Kinshasa uduce turenga dutatu two muri teritware ya Lubero.

Ni uduce turimo Kikuvo, Katwa n’utundi duherereye muri Grupema ya Bambo ho muri Rutshuru.
Nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga, muri iyi mirwano yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, kandi imara umwanya urenga amasaha atatu impande zombi zirimo guhangana.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’indi yarimaze iminsi irenga icyumweru, irimo kubera muri teritware ya Walikale, aho yanasize n’ubundi uyu mutwe wa M23 wigaruriye Localité zirenga zitatu zo muri iyi teritwari.

Usibye kuba M23 yarafashe za Localité zo muri Walikale, yanafashe kandi agace kingenzi ka Pinga kazwiho ko gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.

Hagati aho impande zombi zikomeje kwitana bamwana mu gutangiza intambara, nubwo bivugwa ko uruhande rwa Leta arirwo nyiribayazana wabyose, ariko bikarangira ruyabangiye ingata.

Tags: FardcKikuvoM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?