Imirwano Yongeye Gukaza Umurego muri Lubero: Hari Ibyahindutse
Minembwe Capital News (MCN)
Imirwano hagati y’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, yakomeje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25/11/2026, mu bice bitandukanye bya Teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru Minembwe Capital News yamenye agaragaza ko imirwano yatangiye mu gitondo, ikaba yabereye mu duce twa Kiribata na Musuku, aho impande zihanganye zakomeje guhangana.
Utu duce twabereyemo imirwano duherereye hafi y’agace ka Lunyansenge, nako kubatse ku nkombe z’Ikiyaga cya Edouard, ibintu bituma umutekano muri aka karere ukomeza kuba muke.
Ku rundi ruhande, FRN yatangaje ko ingabo zayo zigaruriye agace ka Musindi, na ko kari mu bice biherereye hafi y’Ikiyaga cya Edouard.
Mu itangazo ryayo, FRN yavuze ko Musindi yavuye mu maboko y’ingabo za FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari bayigenzura. Aka gace kiyongereye ku tundi FRN yatangaje ko yigaruriye ku munsi w’ejo hashize, turimo Runzenze, ndetse n’utundi ivuga ko yafashe mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatatu.
Imirwano ikomeje kubera muri Teritware ya Lubero igaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje gukaza umurego mu bice biri hafi y’Ikiyaga cya Edouard, mu gihe abaturage bahatuye bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke uterwa n’iyi mirwano.
Minembwe Capital News (MCN)
