Imirwano Yongeye Kwaduka: MRDP-Twirwaneho Ihanganye Bikomeye n’Ingabo za FARDC n’Abambari Bazo
Amakuru yizewe aturuka muri teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 01/02/2026, hongeye kwaduka imirwano ikomeye yahuje umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, ndetse n’abarwanyi ba FDLR.
Nk’uko ayo makuru abigaragaza, iyi mirwano yazindutse ibera mu bice bitandukanye byo mu nkengero za Mikenke, agace kazwiho kugira agaciro kanini mu bijyanye n’umutekano n’imiterere y’akarere. Imirwano yakomeje no mu bice bimwe na bimwe birimo Birarombili, ndetse no mu tundi duce two muri ako gace, aho imbunda ziremereye n’izoroheje zumvikanye kuva saa kumi n’imwe z’urukerera.
Amakuru aturuka ku baturage no ku batangabuhamya batandukanye agaragaza ko ibyo bitero byaturutse mu bice bya Kamombo, muri teritwari ya Fizi, binyuze muri grupema ya Mutambara, bikaba bigaragara ko byari bigamije kwagura urugamba no kugerageza gusunika MRDP-Twirwaneho mu bice igenzura.
Gusa, nk’uko bitangazwa n’abamwe mu bayobozi ba MRDP-Twirwaneho ndetse n’ubuhamya bwakusanyijwe n’itangazamakuru ryigenga ririmo Minembwe Capital News, uyu mutwe wari witeguye bihagije. Ayo makuru avuga ko ingabo za Leta n’abambari bazo zatangiye gusubizwa inyuma nyuma y’amasaha make y’imirwano ikaze, ku buryo urusaku rw’imbunda rwatangiye kumvikana rwerekeza kure, mu cyerekezo cya Kamombo, rugaragaza ko hari abasirikare basubirayo.
Iyi mirwano ibereye i Mwenga ije ikurikira indi mirwano ikomeye yabereye mu gace ka Rwitsankuku ku wa Gatandatu tariki ya 31/01/2026, aho FARDC n’abambari bayo bagabye ibitero ku birindiro bya MRDP-Twirwaneho. Icyakora, nk’uko amakuru abigaragaza, ibyo bitero byasubijwe inyuma, maze MRDP-Twirwaneho ikomeza kugenzura Rwitsankuku n’inkengero zaho kugeza ubu.
Imirwano ikomeje kugaragara muri utu duce ni igice cy’urugamba rwatangiye imyaka ishize, rufitanye isano n’amakimbirane ashingiye ku moko, politiki n’imiyoborere mu misozi y’i Mulenge, aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho wahanganye kenshi n’ingabo za Leta. Ibi bikorwa by’intambara bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo kwimurwa kw’abaturage bakaba impunzi z’imbere mu gihugu, kubura umutekano, guhagarara kw’ibikorwa by’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse n’ibibazo by’ubutabazi.
Kugeza ubu, nta tangazo Leta ya Kinshasa cyangwe Twirwaneho birashyira ahagaragara risobanura neza uko ibintu bihagaze. Gusa, amakuru aturuka mu baturage n’abakurikirana iby’umutekano agaragaza ko akarere kagikomeje kuba mu mwuka mubi w’intambara, hakaba impungenge ko imirwano yakomeza kwaguka mu gihe hatabonetse igisubizo kirambye cya politiki n’umutekano.





