Imiryango Mpuzamahanga Irasabwa Gutabara, Abasore 14 b’Abanyamulenge biyunze kuri FARDC bafunzwe mu buryo budasobanutse
Abasore 14 b’Abanyamulenge baheruka kwitandukanya n’umutwe wa Twirwaneho bakiyunga ku ngabo za FARDC baratabarizwa n’imiryango yabo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, nyuma y’ifatwa n’ifungwa ryabo ritagaragaza aho baherereye n’uko bameze.
Amakuru yizewe aturuka i Bujumbura no muri bamwe mu bo mu miryango y’aba basore agaragaza ko aba baturage bafashwe nyuma yo kuva mu gushyigikira umutwe wa Twirwaneho, bakiyunga ku ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ku Ndondo, mu gace ka Bijombo ho muri Teritwari ya Uvira.
Amazina y’abasore bafunzwe:
- Kelly Mugisha
- Muhizi Dieudonné
- Nzabakiza Moïse
- Makangata Espoir
- Mpoza Bonfils
- Mahirwe Albert
- Muragwa Merci
- Ndayisaba David
- Mugisha John
- Ngendahayo Serieux
- Bineza Espoir
- Mbananayo
- Muhire
- Muganirizi Bienvenu
Aba basore, nk’uko bisobanurwa n’ababegereye, bari muri Twirwaneho, bityo bifuza gusubira mu buzima busanzwe binyuze mu kwiyunga ku ngabo za Leta.
Nyuma yo kuva mu Minembwe berekeje ku Ndondo ari naho biyungiye kuri FARDC, bahise baramanurwa bajyanwa i Uvira. Gusa bataramara igihe kinini bahita batabwa muri yombi mu buryo butunguranye, ariko ntihatangazwa icyaha cyabaviriyemo gufungwa.
Tariki ya 09/12/ 2025 ubwo AFC/M23 yari imaze gufata umujyi wa Uvira, FARDC yahise ibajyana i Bujumbura mu Burundi. Tariki ya 11/12/2025, amakuru yemejwe n’inzego zitandukanye yagaragaje ko Leta ya Kinshasa ifatanyije n’iy’u Burundi yabohereje gufungirwa i Kinshasa.
Kugeza ubu, ntihatangazwa aho bafungiwe, uko bameze, cyangwa igihe bazaburanishwa—ibintu byatumye imiryango yabo ivuga ko hari akarengane kadasobanutse karimo gukorwa.
Umwe mu bo mu miryango y’aba basore yagize ati:
“Leta ya Congo irutwa n’inyeshyamba zimwe. Ubundi Leta ni umubyeyi ariko iyi ikora nka Mai-Mai iyo uyiyunzeho uri nk’Umunyamulenge irakwica; none na Leta niko yabigenje.”
Imiryango yabo irasaba imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwamuntu—irimo Human Rights Watch, Amnesty International, n’indi miryango y’ubutabera ku rwego rw’akarere n’isi—kugira icyo ikora hagamijwe:
kumenya aho aba basore bafungiwe
kumenya niba ubuzima bwabo butabangamiwe
gusaba ko baburanishwa mu mucyo niba hari icyaha bakekwaho
kurwanya ihohoterwa rishingiye ku bwoko n’irondabwoko rikomeje gukorerwa Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa Congo.
Nk’uko amakuru yemezwa n’ababanye nabo abivuga, aba basore babwiye FARDC ko banyotewe n’ubuzima busesuye bwa gisivili, bakumva ko kwitandukanya n’inyeshyamba ari intambwe y’ubumuntu no gushaka amahoro. Nyamara mu gihe bari biteze amahugurwa no gusubira mu buzima bwa gisivili, bahise bafungwa mu buryo butumvikana.
Gufunga abantu bataburanishijwe, kudatangaza aho bafungiwe cyangwa imiterere y’ifungwa ryabo, byica itegeko nshinga rya RDC n’amategeko mpuzamahanga arengera ubuzima n’agaciro ka muntu. Ni yo mpamvu imiryango, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abaturage bo mu Minembwe basaba ko iki kibazo gishyirwa ku meza mpuzamahanga amazi atararenga inkombe.






