Imyaka icyumi nicenda irashize Abanyamulenge basaba ubutabera kubwicanyi bwakorewe Ababo mu Gatumba ariko bisa nibyanze!
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 13/08/2023, saa 11:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Imiryango y’Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bwo mu Gatumba mu gihugu cy’Uburundi bakomeje gusaba umuryango w’abibumbye ndetse n’ibihugu by’akarere guta muri yombi abakekwaho ubwicanyi bwakorewe Ababo mu Gatumba .
Abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko bamaze igihe basaba ubutabera ariko kugeza ubu ubutabera bw’Uburundi bukaba nta muntu n’umwe mu baregwa bwari bwata muri yombi.
Bavuga ko ubutabera butinze kuboneka nyuma y’imyaka myinshi babusaba.
Abanyamulenge barihirya nohino kw’Isi barimo kwibuka ubu bw’icanyi bwakorewe Abanyamulenge bagera 166 biciwe mu Gatumba, bazira uko baremwe n’Imana.
Inkambi ya Gatumba, yari hafi y’umupaka w’u Burundi na Congo.
Abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko ubutabera butinze kuboneka nyuma y’imyaka 19 ishize ntakirakorwa ndetse aba Banyamulenge bakaba bakomeje kw’icwa Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, bazira ubwoko bwabo Abatutsi .
Bamwe mu Banyamulenge barokotse ubu bw’icanyi, babwiye Minembwe Capital News, ati : “Twatanze ikirego mu butabera bw’Uburundi ndetse batubwira ko bagiye gufata abigambye buriya bwicanyi. Gusa kugeza ubu nta kintu cyakozwe.”
Abarokotse ubu bwicanyi bwa Gatumba ubu baratatanye hirya no hino kw’Isi. Bamwe bahungiye mu bihugu by’amahanga birimo Amerika, Uburaya abandi baracari mu bihugu by’akarere .
Kuba batarabona ubutabera ngo si uko ibimenyetso bishinja aba biciye bitabonetse, ahubwo ngo ubutegetsi bw’Uburundi ndetse n’Umuryango mpuzamahanga bisa n’ibitaraha agaciro ikibazo cy’aba Banyamulenge.
Bwana Bizimana, yabwiye Minembwe Capital News ati: “Turamutse dufite igihugu kituvugira, icyogihe umuryango w’Ubumwe bw’Afrika n’u Burundi bashiramo imbaraga, byibuze bariya bantu batubwira icyatumye bakora biriya bintu ndetse n’abo bafatanije kwica Abanyamulenge.”
Aba Banyamulenge bavuga ko benshi mu bakoze ubu bwicanyi bataramenyekana kuko nta byinshi byakozwe mu kubashakisha.
Gusa bagashimangira ko hari n’abigambye uruhare muri ubu bwicanyi nyamara batakurikiranywe .
Bavuga ko barimo n’abafite imyanya ikomeye mu butegetsi bw’u Burundi, iyi ikaba impamvu ituma kugeza ubu bakidegembya.