• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Imiryango ya Banyamulenge biciwe mu Gatumba ntirabona ubutabera!!

minebwenews by minebwenews
August 13, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imyaka icyumi nicenda irashize Abanyamulenge basaba ubutabera kubwicanyi bwakorewe Ababo mu Gatumba ariko bisa nibyanze!

Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 13/08/2023, saa 11:30Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Imiryango y’Abanyamulenge barokotse ubwicanyi bwo mu Gatumba mu gihugu cy’Uburundi bakomeje gusaba umuryango w’abibumbye ndetse n’ibihugu by’akarere guta muri yombi abakekwaho ubwicanyi bwakorewe Ababo mu Gatumba .

Abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko bamaze igihe basaba ubutabera ariko kugeza ubu ubutabera bw’Uburundi bukaba nta muntu n’umwe mu baregwa bwari bwata muri yombi.

Bavuga ko ubutabera butinze kuboneka nyuma y’imyaka myinshi babusaba.

Abanyamulenge barihirya nohino kw’Isi barimo kwibuka ubu bw’icanyi bwakorewe Abanyamulenge bagera 166 biciwe mu Gatumba, bazira uko baremwe n’Imana.

Inkambi ya Gatumba, yari hafi y’umupaka w’u Burundi na Congo.

Abarokotse ubu bwicanyi bavuga ko ubutabera butinze kuboneka nyuma y’imyaka 19 ishize ntakirakorwa ndetse aba Banyamulenge bakaba bakomeje kw’icwa Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, bazira ubwoko bwabo Abatutsi .

Bamwe mu Banyamulenge barokotse ubu bw’icanyi, babwiye Minembwe Capital News, ati : “Twatanze ikirego mu butabera bw’Uburundi ndetse batubwira ko bagiye gufata abigambye buriya bwicanyi. Gusa kugeza ubu nta kintu cyakozwe.”

Abarokotse ubu bwicanyi bwa Gatumba ubu baratatanye hirya no hino kw’Isi. Bamwe bahungiye mu bihugu by’amahanga birimo Amerika, Uburaya abandi baracari mu bihugu by’akarere .

Kuba batarabona ubutabera ngo si uko ibimenyetso bishinja aba biciye bitabonetse, ahubwo ngo ubutegetsi bw’Uburundi ndetse n’Umuryango mpuzamahanga bisa n’ibitaraha agaciro ikibazo cy’aba Banyamulenge.

Bwana Bizimana, yabwiye Minembwe Capital News ati: “Turamutse dufite igihugu kituvugira, icyogihe umuryango w’Ubumwe bw’Afrika n’u Burundi bashiramo imbaraga, byibuze bariya bantu batubwira icyatumye bakora biriya bintu ndetse n’abo bafatanije kwica Abanyamulenge.”

Aba Banyamulenge bavuga ko benshi mu bakoze ubu bwicanyi bataramenyekana kuko nta byinshi byakozwe mu kubashakisha.

Gusa bagashimangira ko hari n’abigambye uruhare muri ubu bwicanyi nyamara batakurikiranywe .

Bavuga ko barimo n’abafite imyanya ikomeye mu butegetsi bw’u Burundi, iyi ikaba impamvu ituma kugeza ubu bakidegembya.

Tags: Abanyamulenge biciwe mu GatumbaImyaka 19 irashizeUbutabera

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?