Imisozi ihanamiye Kaziba yigaruriwe na M23.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryahunze riva ku misozi ihanamiye i santire ya Kaziba rihungira muri iyi santire nyuma yo gukubitwa kubi n’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 barwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturiye utwo duce, aho bahamya ko ihuriro rya Wazalendo, ingabo z’u Burundi, iza FARDC ndetse na FDLR bahunze bava ku misozi ya Kaziba, nyuma yo gutsindwa na M23, maze uyu mutwe urayibohoza.
Iyi misozi amakuru ahamya ko yafashwe na M23, hari umusozi wa Mulambi, Mushyenyi n’indi iherereye aho.
Imirwano iremereye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta muri ibyo bice, yatangiye ku gicamunsi cyo ku wa gatatu tariki ya 23/04/2025.
Binavugwa ko habaye ihangana rikomeye, kandi ko ryumvikaniyemo imbunda ziremereye n’izoroheje.
Umutangabuhamya yagaragaje ko abagize ihuriro ry’ingabo za Congo bahungaga bava ku misozi ihanamiye i santire ya Kaziba bagahungira muri iyi santire; bakaba barimo bagaragaza ko bahuriye n’akaga muri iryo hangana ryaberaga kuri iyo misozi, nubwo ntacyo abo muri iryo huriro babwiraga abaturage.
Yagize ati: “Turi kubona rya huriro ry’ingabo za Congo bari guhunga bagaruka hano muri centre ya Kaziba, ariko ninkaho bahuye n’akaga. Kabone niyo ntacyo botubwira ariko ihari yonyine irabigaragaza.”
Yongeyeho kandi ati: “Intambara yatangiye ejo bundi ku wa gatatu, kugeza n’ubu iracyarimo. M23 ikomeje kwigiza hino iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta. Bari kwegera cyane i santire ya Kaziba. Imisozi yose ihanamiye Kaziba yo yafashwe.”
Uyu mutanga buhamya yanavuze kandi ko muri centre ya Kaziba ko huzuye ihuriro ry’ingabo za Congo, ahanini abayuzuye n’abari kuyihungiramo bataye urugamba, usibye ko hari n’abandi babo batanze umusaada bavuye i Uvira n’ahandi mu bindi bice bikigenzurwa n’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyepfo.
Ifatwa ry’iriya misozi miremire ihanamiye i santire ya Kaziba, rije ryiyongera ku bindi bice uyu mutwe uheruka kubohoza byo muri iyi teritware ya Walungu.
Ibyo bice ni Luciga, Katope n’umusozi wa Nangando na Ngali.
Kugeza n’ubu imirwano hagati y’impande zombi irakomeje muri teritware ya Walungu.