Imodoka ya Gisirikare y’u Burundi Yikoreye Imirambo y’Abasirikare Bayo Baguye ku Rugamba muri RDC Inshuro Zirenga Ebyiri
Amakuru mashya aturuka mu Burundi akomeje kugaragaza urugendo rutavugwaho rumwe rw’imodoka ya gisirikare yavaga mu ntara ya Cibitoke yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari ijyanywe gutora imirambo y’abasirikare b’u Burundi baguye kurugamba rukaze.
Umuturage wo mu gace ka Buganda, wabonye iyo modoka n’amaso ye ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yahamije ko iyo modoka y’ingabo yaseshe imirambo inshuro nyinshi mu masaha make. Yagize ati: “Hari imodoka y’igisirikare cy’u Burundi yavuye hano i Buganda yerekeza muri RDC kuzana imirambo y’abasirikare baguye ku rugamba. Yatangiye kuza no gusubirayo kenshi; nibura nabaruye inshuro enye mu gihe gito.”
Uwo mutangabuhamya yakomeje agaragaza ko iyo modoka yanyuraga ahitwa kuri Gatandatu (6) muri zone ya Buganda, ahari kubakwa ikiraro cya Mbuza. Iyo mirambo ngo yajyaga kubanza kugezwa mu mujyi wa Cibitoke mbere yo gukomeza mu zindi nzira zo gushyingura abasirikare.
Nubwo nta mubare uhamye watangajwe ku mugaragaro, amakuru y’abaturage ndetse n’andi twabonye yemeza ko umubare w’ingabo z’u Burundi zimaze kuhapfira uri hejuru cyane ugereranyije n’uko byari byitezwe.
Iyi mirwano ikomeje gukumira amahoro mu nkengero za Uvira no mu kibaya cya Rusizi, aho ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zikomeje imirwano yo kurwanya umutwe wa AFC/M23. Mu gihe ibi bikomeje, abaturage bo muri ibyo bice basigaye mu bwoba n’akaga kubera ibisasu bikomeje kugwa ndetse n’amasasu atarangira.
Kugeza ubu, ubutegetsi bw’u Burundi bukomeje guceceka ku mibare y’ingabo zabwo zimaze kugwa ku rugamba, ibintu bikomeje gutera urujijo n’impungenge ku mutekano w’akarere.





