• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 29, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi Zashimuse Abagore mu Misozi y’i Mulenge

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 6, 2025
in Conflict & Security
0
Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi Zashimuse Abagore mu Misozi y’i Mulenge

Amakuru aturuka mu misozi y’i Mulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aratangaza ko ingabo z’u Burundi zikorera muri ibyo bice zashimuse abantu b’abasivili bagwiriyemo abagore bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Ibyo bikorwa byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 06/12/ 2025, mu gace ka Mikarati hafi y’umujyi wa Minembwe, ugenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho.

Amakuru y’imbere twahawe n’amasoko yizewe avuga ko abamaze kumenyekana bashimuswe bagera kuri 60, ariko ngo uyu mubare ushobora kwiyongera.

Aba bashimuswe ngo biganjemo abagore, bari bavuye ku isoko rya Ndondo riri muri grupema ya Bijombo.

Umwe mu batanze ubuhamya yatubwiye ko abo bagore bafatiwe ku ruzi rwa Lwerera, ruri muri Mikarati, hanyuma bakajyanwa mu gace ka Kamombo, ahari ibirindiro bihuriyemo ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo, ndetse na FDLR.

Mbere yo kubafata, ngo ingabo z’u Burundi zabanje kurasa kugira ngo babateze ubwoba, bituma abo bagore batatana bata ibikoresho bari baguze mu isoko rya Ndondo. Ibyo birimo amafu, amasabune, umunyu, amafaranga, n’ibindi bicuruzwa by’agaciro.

Aba bagore bakomoka mu mujyi wa Minembwe, bari bagiye gushakayo ibicuruzwa nyuma y’uko amasoko yo mu Minembwe afunzwe, bitewe n’uko ingabo z’u Burundi zafunze inzira zifashishwaga n’abacuruzi bazanaga ibicuruzwa muri ako gace.

Tags: AbagoreAbanyamulengeIngabo z'u BurundiMikaratiZashimuse

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?