Imodoka zibiri ziri mu bwoko bw’ibifalu by’i ngabo za Sadc byatewe ibisasu maze bihinduka umuyonga.
Ni byabaye uy’u munsi k’u wa Kane, tariki ya 29/02/2024, bikaba bya bereye i Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Bamwe mu baturage baturiye ibyo bice ba bwiye Minembwe Capital News ko iya ngirika ry’ibyo bimodoka by’ibifaru by’ingabo za Tanzania ko byangiritse ahagana isaha za saa tanu. Bavuga ko ingabo za Tanzania zari zagabye igitero mu birindiro bya M23, maze ingabo z’uyu mutwe zirwanaho.
Justin uherereye muduce two mu nkengero za Sake, yagize ati: “Ibisasu biremereye byatewe ku bifaru by’igisirikare cya Tanzania, birangira byangiritse nabi, nyuma izo ngabo zahise zikwira imishwaro.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo bisasu byarashwe na barwanyi ba M23 .”
Justin yakomeje avuga ko ingabo za SADC zo mugice cya Batanzania ko bari berekeje i Sake m’urwego rwo “kuneka” muri Quartier yitwa Kiuli, igenzurwa n’Ingabo za General Sultan Makenga, maze ngo abo k’uruhande rwa M23 babavuzamo amasasu nibwo ingabo za Tanzania zahise ziruka amasigamana.
Iy’i nkuru ikavuga ko abasirikare ba Batanzania ko muri iyo mirwano bahise bakomerekesha abasirikare ba biri, abandi benshi bataramenyekana umubare bahasiga ubuzima.
Hari hashize iminsi ibiri hari agahenge ku mpande zose zirwana muri axe ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.
MCN.