Impamvu abasirikare ba RDC basabiwe guhabwa ibyo barya yamenyekanye.
Umudepite wo mu nteko ishinga mategeko muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Cadet Vihumbira, niwe wahamagariye Leta ya Kinshasa gufata inshingano zo kugaburira abasirikare n’abapolisi, ngo kuko badashobora kuburara bafite imbunda.
Cadet Vihumbira, ni umudepite mu nteko ishinga amategeko muri RDC, yatorewe mu mujyi wa Beni, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yasabiye abasirikare guhabwa ibyo barya, nyuma y’uko ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile mu bice byo mu Burasirazuba bwa RDC, nka Beni, Goma, Nyiragongo n’ahandi bukomeje gufata indi ntera.
Yavuze ko abari inyuma y’ubu bwicanyi bukorerwa abasivile ari imitwe y’itwaje imbunda irimo abasirikare ba Leta, Polisi na Wazalendo.
Depite Cadet Vihumbira yasabye abayobozi bo mu nzego z’umutekano gukurikirana neza ko imbunda batanga ko zikoreshwa ibyo zagenewe.
Yanavuze kandi ko biteye agahinda kuba abantu 16 bamaze kwicwa muri Beni kuva uyu mwaka watangira.
Sibyo byonyine yasabye, kuko yavuze ko hahomba kuba igenzura rihoraho ku mbunda ziba zahawe abashinzwe umutekano, ndetse no guhiga bukware abagizi ba nabi bakorera muri Beni bambara imyenda ya gisirikare cyangwa iy’abapolisi.
Yagize ati: “Igihe leta itanze imbunda ku gipolisi cyangwa ku gisirikare, igomba no kubaha ibyo kurya. Niba bitabaye ibyo, bashobora gukoresha izo mbunda mu gushaka ubuzima, aho kugira ngo barinde abaturage bagateza ibibazo.”
Abaturage ubwabo bo muri Beni bashinja igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’igipolisi, kuba inyuma y’ubwicanyi bubakorerwa. Kandi ko bikorwa n’abirirwa bazerera mu gihe bakabaye bibera mu bigo.
Abaturage b’iki gihugu bakunze kugaragaza ko bicwa n’abakabaye babarindira umutekano.
MCN.