Impamvu imwe gusa, niyo yatumye abasirikare ba FARDC bari muri misiyo i Kananga barasana ntihagira urukoka!
Ni ku munsi w’ejo hashize tariki ya 24/08/2024, nibwo abasirikare batatu ba leta ya Kinshasa barimo ufite ipeti rya adjudant Chef bavuye i Lubumbashi baja muri misiyo i Kananga, ubwo bajaga kugaruka, umwe wo muribo asaba uyu komanda wari ubayoboye ku muha ifaranga za misiyo, ntiyazihabwa niko guhita arasa komanda na mugenzi we barapfa, nawe aza kwicwa arashwe.
Nk’uko amakuru avuga aba basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bari abo mu itsinda ry’abapemi(PM) bakaba bari batumwe i Kananga gufatayo ibikoresho by’agisirikare birimo imbunda n’amasasu.
Ubwo kuri uyu wa Gatandatu bari bagiye kurira indege bava Kananga bagaruka i Lubumbashi, umwe wo muri aba batatu yabwiye komanda we ku muha amafaranga ya misiyo bari bagenewe guhabwa, undi nawe amusubiza ko amafaranga bazayahabwa ni bamara kugera iyo baje bava.
Mu kwerekeza i Kananga bava i Lubumbashi bagiye n’indege, byari ngombwa ko n’ubundi bongera gukoresha indege bagaruka, aha rero niho uyu musirikare yahawe igisubizo ko azahabwa amafaranga ya misiyo ni bamara kugera i Lubumbashi.
Bakiri muri ayo, nibwo uyu musirikare yahise arasa uyu komanda wari ubayoboye muri iyi misiyo agwa aho, ntiyarekera aho, kuko yahise akurikizaho n’uyu musirikare wundi bari kumwe amurasa amasasu atatu nawe agwa aho.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu musirikare yari amaze kubona bagenzi be barapfuye, niko guhita yiruka, cyagihe arimo kwiruka yaje guhura n’umudamu w’umusivile nawe ahita amurasa arapafa.
Muri icyo igihe, nibwo abasirikare basanzwe bakorera muri ibyo bice byo muri Kananga baje guhiga uyu musirikare baza ku mwica bamurashe amasasu menshi.
Amashusho yagiye hanze ibigaragaza ubona imirambo itatatu y’abasirikare irambaraye hasi, bambaye impuzakano iranga aba basirikare ko ari abo mu itsinda ryaba PM.
Iyi nkuru isoza ivuga ko imirambo y’aba basikare yaje kurizwa indege, yoherezwa kuja gushingurwa i Lubumbashi, mu cyahoze cyitwa Katanga.
MCN.