Impamvu Iteye Isoni Yatumye Imbunda Ziremereye Zivuga Ijoro Ryose muri Uvira
Umujyi wa Uvira winjiye mu mwuka w’ubwoba n’urusaku rw’imbunda rudasanzwe mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 23/11/2025, ubwo amasasu y’imbunda ziremereye n’into yaraye yumvikana mu bice byinshi by’uyu mujyi.
Amakuru atandukanye yemeza ko amasasu yarimo aturuka hagati muri Wazalendo, ingabo z’u Burundi, FARDC ndetse n’abarwanyi ba FDLR. Abaturage bavuga ko amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa 18:30, akomeza kugeza mu masaha ya saa sita z’ijoro, bituma umujyi winjira mu bwoba bukabije.
Ingingo yatumye umujyi winjira mu kavuyo ngo ni uburyo bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bashatse kwaka ku gahato ifu n’ibishyimbo umuryango mpuzamahanga w’ubufasha wa World Food Programme (WFP/PAM). Aba barwanyi ngo basabye ko bahabwa ibiribwa, ariko WFP ibamenyesha ko batari mu mubare w’abagenewe ubufasha.
Bivugwa ko icyo gihe WFP yari irimo gutanga ibiribwa ku mpunzi ziba kuri Cathedrale ya Uvira. Kwangirwa guhabwa ibiribwa kwarakaje abarwanyi ba Wazalendo bari baje kubisaba, bituma batangira kurasa bagerageza kwigabiza ibyo biribwa.
Abatangabuhamya bavuga ko mu kanya nk’ako guhumbya, abandi barwanyi ba Wazalendo bari mu bice bitandukanye bya Uvira nabo batangiye kurasa, ndetse n’ingabo zindi ziri mu mujyi zinjiramo, bituma buri muntu wese ufite imbunda atangira kuyirasa mu kirere cyangwa aho abona hose, umujyi uhinduka umuvurungano ukabije.
Abaturage bavuga ko amasasu yakomeje mu ijoro ryose, bamwe bakizwa n’amaguru, abandi bahitanywe n’ayo masasu, mu gihe abandi benshi bakomeretse. Gusa kugeza ubu nta mubare wemejwe n’ubuyobozi watangajwe ku bapfuye cyangwa abakomeretse.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umwuka uracyari mubi mu bice bimwe bya Uvira, abaturiye umujyi benshi bacungana no kuva mu ngo zabo, batewe ubwoba n’uko ibintu byongera kwaduka.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano za FARDC ntacyo ziravuga ku byabaye mu buryo burambuye, ndetse na WFP ntabwo iragira icyo itangaza ku mpamvu z’iyi mikorere yagaragaye mu mujyi. Abaturage bo bakomeza gutanga ubuhamya bugaragaza ko iri joro ryabaye iridasanzwe kandi ryuzuye ubwoba.
Minembwe Capital News iracyakurikirana uko amakuru akomeza kuvugururwa kugira ngo hamenyekane uko ibi byabaye byatangiye n’uburyo umutekano w’uyu mujyi ushobora gusubizwaho.






