• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, July 27, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Impamvu Nyakuri MRDP–Twirwaneho Yiswe ‘Umucunguzi w’Abanyamulenge’ mu Misozi y’i Ndondo n’i Mulenge Muri Rusange

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
April 17, 2026
in Conflict & Security
0
Impamvu Nyakuri MRDP–Twirwaneho Yiswe ‘Umucunguzi w’Abanyamulenge’ mu Misozi y’i Ndondo n’i Mulenge Muri Rusange
70
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Impamvu Nyakuri MRDP–Twirwaneho Yiswe ‘Umucunguzi w’Abanyamulenge’ mu Misozi y’i Ndondo n’i Mulenge Muri Rusange

You might also like

Olivier Rumenge Yasabye Impinduka Zihuse muri RDC: Avuga ko Imiyoborere Mibi Ari Yo Mvano y’Ibibazo Byose

Ibintu Byafashe Indi Ntera! Constant Mutamba Yasohotse mu Rukiko Iburanisha Ritarangiye, Avuga Amagambo Yasize Buri Wese Atunguwe

Congo mu Kibazo Gishya cya Politiki: Imyigaragambyo i Goma Ishobora Kugaragaza Imbaraga z’Abaturage n’Icyerekezo cya AFC/M23

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu misozi ya Bijombo iherereye muri teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ikibazo cy’umutekano muke gikomeje kugarukwaho nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zimaze imyaka myinshi zihangayikishije abaturage.

Aka gace karanzwe n’amateka y’ibitero bigabwa ku Banyamulenge, bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR, P5, Gumino, Imbonerakure n’ingabo z’u Burundi. Ibi bitero bivugwa ko bigamije kubarimbura no kubatatanya, ndetse no kubasenyera, aho hanasenywe amazu n’amavuriro atandukanye. Igitangaje ni uko hari aho bivugwa ko ayo mavuriro yasenywe n’ingabo za FARDC. Ibi byose byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, zirimo gutakaza imitungo no guhunga ku bwinshi. Nubwo bimeze bityo, MRDP–Twirwaneho ikomeje kuvugwaho kurwana ku ruhande rw’abaturage, bigatuma bamwe batarimburwa cyangwa ngo batatane.

Bijombo n’uduce twayo nka Mitamba, Gongwa na Murambya bivugwa ko byagiye biba isibaniro ry’imirwano hagati ya MRDP–Twirwaneho n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro inyuranye, harimo n’ingabo z’u Burundi.

Amakuru atangwa n’abaturage n’amasoko atandukanye yo muri ako gace agaragaza ko mu bihe bitandukanye habayeho imirwano n’ibitero byagize ingaruka ku basivili, bigatuma benshi bava mu byabo, abandi bagahungira mu mashyamba no mu bihugu byo mu karere.

Mu rwego rw’umutekano w’aka gace, umutwe wa MRDP–Twirwaneho uvugwa kenshi mu makuru aturuka mu burasirazuba bwa RDC. Uvugwaho kurinda abaturage, by’umwihariko Abanyamulenge n’abandi bavuga ko bashobora kwibasirwa n’imirwano n’imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Bamwe mu batuye Bijombo bavuga ko, kubera kurwanira ku ruhande rw’abaturage, ari yo mpamvu uyu mutwe bawita “umucunguzi” wabo. Mu bitero byo mu cyumweru gishize byagabwe ku Banyamulenge batuye muri ibyo bice, uyu mutwe warwanye ku ruhande rw’aba baturage, wirukana abagabye ibyo bitero, bahungira i Uvira n’i Bujumbura mu Burundi.

Amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko imirwano n’umutekano muke byagize ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage, zirimo kwimurwa ku bwinshi, kunyagwa imitungo, ndetse n’ihungabana ry’ibikorwa by’iterambere.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikunze kugaragaza impungenge ku ngaruka z’ibi bitero ku basivili, igasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ryigenga ku birego bitandukanye bivugwa n’impande zose.

Nubwo umutekano wagiye ugaragaza impinduka mu bihe bitandukanye, byemezwa ko igisubizo kirambye ku bibazo bya Bijombo n’utundi duce two muri Kivu y’Amajyepfo kidashobora kubonerwa mu nzira y’intwaro gusa.

Bemeza ko ibiganiro byimbitse, byitabirwa n’impande zose bireba—harimo Leta ya RDC, abahagarariye abaturage, n’indi mitwe yitwaje intwaro ifite aho ihurira n’ibi bibazo—byaba inzira y’ingenzi yo kugera ku mahoro arambye.

Mu gihe ikibazo cy’umutekano muri Bijombo gikomeje kuba ingorabahizi, abaturage bakomeje gusaba amahoro arambye, ihagarikwa ry’ibitero, ndetse n’uburyo burambye bwo kurinda ubuzima bw’abasivili.

Nubwo impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku bibazo biri muri aka karere, icyifuzo rusange ni uko haboneka ituze, umutekano n’ubwiyunge mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo.

Tags: BijomboTwirwanehoUmucunguzi
Share28Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Olivier Rumenge Yasabye Impinduka Zihuse muri RDC: Avuga ko Imiyoborere Mibi Ari Yo Mvano y’Ibibazo Byose

by Bahanda Bruce
July 27, 2026
0
Olivier Rumenge Yasabye Impinduka Zihuse muri RDC: Avuga ko Imiyoborere Mibi Ari Yo Mvano y’Ibibazo Byose

Olivier Rumenge Yasabye Impinduka Zihuse muri RDC: Avuga ko Imiyoborere Mibi Ari Yo Mvano y'Ibibazo Byose MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu butumwa yanyujije kuri Minembwe Capital News (MCN),...

Read moreDetails

Ibintu Byafashe Indi Ntera! Constant Mutamba Yasohotse mu Rukiko Iburanisha Ritarangiye, Avuga Amagambo Yasize Buri Wese Atunguwe

by Bahanda Bruce
July 27, 2026
0
Ibintu Byafashe Indi Ntera! Constant Mutamba Yasohotse mu Rukiko Iburanisha Ritarangiye, Avuga Amagambo Yasize Buri Wese Atunguwe

Ibintu Byafashe Indi Ntera! Constant Mutamba Yasohotse mu Rukiko Iburanisha Ritarangiye, Avuga Amagambo Yasize Buri Wese Atunguwe MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu gihe urubanza rwa Constant Mutamba Tungunga,...

Read moreDetails

Congo mu Kibazo Gishya cya Politiki: Imyigaragambyo i Goma Ishobora Kugaragaza Imbaraga z’Abaturage n’Icyerekezo cya AFC/M23

by Bahanda Bruce
July 27, 2026
0
Congo mu Kibazo Gishya cya Politiki: Imyigaragambyo i Goma Ishobora Kugaragaza Imbaraga z’Abaturage n’Icyerekezo cya AFC/M23

Congo mu Kibazo Gishya cya Politiki: Imyigaragambyo i Goma Ishobora Kugaragaza Imbaraga z’Abaturage n’Icyerekezo cya AFC/M23 MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Ubutegetsi bw'ihuriro rya Allience Fleuve Congo AFC/M23 bugenzura...

Read moreDetails

Drone Yagabye Igitero Kidasanzwe i Mwenga: Abasirikare Benshi Barimo Ab’u Burundi Bavugwa Mu Bahitanywe na Yo

by Bahanda Bruce
July 27, 2026
0
Rapport : Comment Tshisekedi a investi des milliards dans l’armement militaire, dont une partie a ensuite été capturée sur le champ de bataille par l’AFC/M23 et le MRDP-Twirwaneho

Drone Yagabye Igitero Kidasanzwe i Mwenga: Abasirikare Benshi Barimo Ab'u Burundi Bavugwa Mu Bahitanywe na Yo MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki...

Read moreDetails

Politiki Ya Congo Igeze Ahakomeye: Kiliziya Gatolika Yahaye Perezida Tshisekedi Ultimatum, Hatanzwe N’Umuburo Ukomeye

by Bahanda Bruce
July 27, 2026
0
Politiki Ya Congo Igeze Ahakomeye: Kiliziya Gatolika Yahaye Perezida Tshisekedi Ultimatum, Hatanzwe N’Umuburo Ukomeye

Politiki Ya Congo Igeze Ahakomeye: Kiliziya Gatolika Yahaye Perezida Tshisekedi Ultimatum, Hatanzwe N'Umuburo Ukomeye MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwuka wa politiki...

Read moreDetails
Next Post
The Real Reasons Why MRDP–Twirwaneho Is Referred to as the “Savior of the Banyamulenge” in the Hills of Ndondo and the Greater Mulenge Area

The Real Reasons Why MRDP–Twirwaneho Is Referred to as the “Savior of the Banyamulenge” in the Hills of Ndondo and the Greater Mulenge Area

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 amahoro America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?