Impamvu zifatika zatumye Leta y’u Rwanda ifunga burundu amatorero mirongwine na tatu.
Bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ryasohotse ku mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 22/08/2024, aho rimenyesha ko yahagaritse imiryango ishingiye ku myemerere idafite ubuzima gatozi igera kuri 43 n’indi ikora mu buryo butemewe n’amategeko.
Iy’i minisitiri, iryo tangazo yashize hanze, ivuga ko yafashe iki cyemezo, ishingiye kandi ku byo yari yabanje kumenyeshwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), ndetse kandi no ku isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu gihugu hose.
Itangazo rigira riti: “Nshingiye ku ibarua y’urwego rw’i gihugu rw’imiyoborere RGB yo ku itariki 22/08/2024, nshingiye kandi kw’isuzuma ry’ibikorwa by’imiryango ishingiye ku myemerere ririmo gukorwa mu gihugu hose guhera tariki ya 28/08/2024.”
Muri iryo tangazo kandi iyi minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye iy’i miryango idafite ubuzima gatozi n’indi ikora mu buryo butemewe n’amategeko aho iri hose guhagarika ibikorwa byayo.
Amatorero yafunzwe burundu ni aya:
MCN.