Impanuka zikomeye zishe abasaga 90 mu Minsi Ibiri muri RDC, Leta iravuga ko igiye gufata ingamba zikaze
Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihe bikomeye nyuma y’uko, mu gihe kitarenze amasaha 48, habaye impanuka 2 zikomeye zahitanye ubuzima bw’abaturage basaga 90 mu Ntara za Lualaba na Sankuru. Abayobozi bakuru b’igihugu batangaje ko hagiye gufatwa ingamba zihamye zo kongera umutekano n’ubugenzuzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu bwikorezi bwo mu mazi.
Ku Cyumweru, tariki ya 16/11/2025, ikirombe cya cobalt giherereye i Kolwezi cyagwiriye abacukuzi b’ibirombe, abagera kuri 30 bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka. Abantu baburiwe irengero na bo baracyashakishwa.
Guverineri wa Lualaba, Fifi Masuka Saini, yahise yihanganisha imiryango yabuze ababo, anavuga ko ubucukuzi butemewe bugiye gufatirwa umwanzuro ukakaye:
“Ibyabaye i Kolwezi ntibikwiye gukomeza. Ibirombe bitemewe bikomeje guhitana abaturage bacu. Tugiye gukorana na Guverinoma y’Igihugu kugira ngo ubucukuzi budakurikiza amategeko buhagarikwe, kandi dushyire imbere umutekano w’abaturage.”
Abashinzwe ubutabazi bavuze ko imvura nyinshi yagiye itera isenyuka ry’ibirombe. Umukozi wa Croix-Rouge yo muri Lualaba yagize ati:
“Twakiriye imirambo 27 ku bitaro bya Kolwezi, indi iracyashakishwa. Hari icyuho kinini mu gukurikirana ubucukuzi butemewe, kandi abaturage babiharira ubuzima bwabo.”
Mu masaha make nyuma y’iyi mpanuka, ku wa Mbere mu gitondo, ubwato butwara abagenzi n’imizigo bwarohamye mu mugezi wa Sankuru, buhitana abantu barenga 60 nk’uko inzego zibishinzwe zibyemeza.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Modeste Mutinga, yavuze ko iyi mpanuka isize isura mbi muburyo bw’ubwikorezi mu mazi:
“Ubwato bwarengeje ubushobozi bwabwo inshuro ebyiri. Nta bikoresho by’ubutabazi byari bihari. Ibi ntabwo bikwiye mu gihugu cyacu. Tugiye gukora iperereza ryimbitse kandi hafatwe ingamba zigaragara.”
Guverineri wa Sankuru, Jules Lodi Omombé, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abarokotse bigikomeje:
“Amabwiriza y’umutekano ntiyubahirijwe, kandi ubuzima bw’abaturage bwahatikiriye. Turi gukorana n’ingabo na Polisi mu gushakisha ababuze.”
Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yavuze ko ibi byago bikwiye kuba isomo rikomeye ku gihugu:
“Mu masaha 48 twabuze abaturage basaga 90. Ibi si ibintu bisanzwe. Guverinoma irimo gutegura ingamba nshya ku mutekano mu birombe no mu bwikorezi bwo mu mazi. Tugomba kongera ubugenzuzi no gukorana n’inzego z’ibanze.”
Abatuye mu duce ibi byago byabereyemo bavuga ko ubukene n’imibereho mibi bituma benshi bashora ubuzima bwabo mu bikorwa bitagira umutekano.
Umwe mu barokotse impanuka y’i Kolwezi yagize ati:
“Ducukura kubera ko nta bundi buzima dufite. Ariko nta wita ku mutekano wacu. Ikirombe cyari kimaze iminsi cyerekana ko gishobora kugwa.”
Undi muturage wo muri Sankuru yagize ati:
“Ubu bwato bwari buzwi ko budafite ubuziranenge. Twarabivuze ariko ntihagira igikorwa. Abacu barapfuye kubera kubura ubitaho.”
Ibi byago byahitanye abantu benshi mu gihe gito bikomeje kotsa igitutu Guverinoma ya RDC, isabwa gushyira mu bikorwa ingamba zihamye aho kubivugaho gusa. Imiryango yabuze ababo irasaba umutekano mu gihe ibikorwa byo gushakisha abarokotse bikomeje.






