Impinduka Zikomeye ku Mutekano w’Akarere n’Isi muri Rusange
Intambara yeruye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran yatangiye ku mugaragaro uyu munsi, ishyira Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati mu bihe bikomeye bitigeze bibaho mu myaka ishize. Iyi ntambara ije nyuma y’igihe kirekire cy’umwuka mubi, ibitero bikomeye n’amagambo akakaye hagati y’ibi bihugu.
Igihugu cya Israel ni cyo cyabimburiye ibitero byeruye kuri Iran. Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko iki ari “igihe cyo kwikuraho umwanzi ubangamiye ukubaho kwa Israel,” ashimangira ko Iran imaze igihe ifatwa nk’iteje iterabwoba rikomeye ku mutekano w’igihugu cye.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko ibitero bya Israel byibasiye ibikorwaremezo bya gisirikare n’ibijyanye n’ikorwa ry’ibikoresho bya gisirikare muri Iran, cyane cyane mu mijyi ikomeye irimo Tehran n’ahandi hafatwa nk’ingenzi mu bijyanye n’ingufu za gisirikare.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntiyazuyaje gutangaza ko igihugu cye kiri muri iyi ntambara, ashimangira ko intego ari “ukurandura burundu ubutegetsi bwa Iran bushyigikira ibikorwa by’iterabwoba.”
Amerika isanzwe ifite ibirindiro bya gisirikare byinshi mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu, birimo Bahrain, Qatar, Kuwait n’ibindi. Kwinjira kwayo muri iyi ntambara byahise bitera impungenge ku mutekano w’akarere kose.
Mu gihe gito nyuma y’ibitero bya mbere, Iran na yo yahise itangiza ibitero byo kwihorera, yibasira ibihugu bifitanye umubano wa hafi na Amerika. Mu byibasiwe harimo Israel, Bahrain, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Iraq, Kuwait na Arabia Saoudite.
Umuvugizi w’Umuryango w’Ubutabazi wa Iran (Red Crescent) yatangarije ibiro ntaramakuru ko ibitero bya Amerika na Israel byibasiye intara 24 za Iran, bigahitana abantu 201, mu gihe abakomeretse bageze kuri 747. Ibi byatumye umubare w’abahitanwa n’iyi ntambara utangira kwiyongera ku buryo buteye impungenge.
Igihugu cya Qatar cyatangaje ko abakozi bose ba minisiteri n’ibigo bya Leta bakorera mu biro basabwe kuguma mu ngo zabo kubera umutekano muke mu karere. Icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda ibishobora guhungabanya ubuzima bw’abaturage.
Muri Kuwait, ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kuwait cyagabweho igitero cya drone, gikomeretsa bamwe mu bakozi ndetse cyangiza inyubako ku rugero rukomeye, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri icyo gihugu.
Ibi byerekana ko intambara itakiri hagati y’ibihugu bitatu gusa, ahubwo ishobora gukwira mu karere kose.
Umubano mubi hagati ya Israel na Iran umaze imyaka irenga 40, kuva impinduramatwara ya kisilamu yo mu 1979 yahinduye ubutegetsi muri Iran, igihugu kigatangira gufata Israel nk’umwanzi ukomeye. Ku rundi ruhande, Amerika na Iran byagiye bigirana amakimbirane akomeye, arimo ibihano by’ubukungu, ibibazo bya porogaramu ya nikleyeri ya Iran n’ibitero byagiye bigabwa ku birindiro bya Amerika mu karere.
Iran ishinjwa gushyigikira imitwe nka Hezbollah muri Liban na Hamas muri Gaza, ibintu Israel na Amerika bifata nk’iterabwoba rikomeye ku mutekano wabyo.
Abasesenguzi bemeza ko ingaruka z’iyi ntambara zishobora gukwira isi yose, cyane cyane ku biciro bya peteroli. Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati gatanga igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi. Guhungabana k’umutekano mu Kigobe bishobora gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka ku buryo bukabije, bikagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byinshi.
Ikindi kibazo gikomeye ni ukumenya niba ibihugu bikomeye nk’u Burusiya n’u Bushinwa bizinjira muri iyi ntambara mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, bishyigikira Iran, ibintu byatuma iyi ntambara ifata indi ntera, ikaba intambara mpuzamahanga ishobora guhindura isura y’ubutegetsi bw’isi.
Kugeza ubu, nta kimenyetso kigaragaza ko impande zombi ziteguye kuganira. Amagambo akakaye aracyavugwa, ibitero bikomeje kwiyongera, kandi abaturage basanzwe ni bo batangiye kugerwaho n’ingaruka zikomeye.
Iyi ntambara ishobora kuba imwe mu zikomeye zibayeho muri iki kinyejana, bitewe n’uburyo ibihugu bikomeye biyirimo n’ingaruka ishobora kugira ku mutekano, ubukungu n’imibanire mpuzamahanga.
Isi yose iri guhanga amaso uko ibintu bikomeza kugenda mu masaha ari imbere.





