• About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, November 3, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Impungenge Zirushaho Kwiyongera i Bujumbura: Rev. Sebineza Yafashwe, Dore Aho Yafatiwe n’Ibyatangajwe n’Abatanze Amakuru

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 18, 2026
in Conflict & Security
0
Impungenge Zirushaho Kwiyongera i Bujumbura: Rev. Sebineza Yafashwe, Dore Aho Yafatiwe n’Ibyatangajwe n’Abatanze Amakuru
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Impungenge Zirushaho Kwiyongera i Bujumbura: Rev. Sebineza Yafashwe, Dore Aho Yafatiwe n’Ibyatangajwe n’Abatanze Amakuru

Minembwe Capital News (MCN)

Mu gihe hakomeje kuvugwa ifatwa ry’Abanyamulenge baba i Bujumbura, umurwa mukuru w’u Burundi, amakuru mashya Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’abantu bari muri uwo mujyi aravuga ko Reverend Pasiteri Sebineza Pitie na we yafashwe n’abapolisi bo mu rwego rwa Documentation, rushinzwe iperereza mu Burundi, kuri iki Cyumweru, tariki ya 18/10/2026.

Abatanze aya makuru babwiye MCN ko Reverend Pasiteri Sebineza Pitie yafatiwe mu gace ka Mutakura, ku Muhanda wa 7, aho yari atuye ndetse hakaba ari na ho urusengero rwe ruherereye.

Bakomeza bavuga ko ifatwa rye ryabaye nyuma y’uko amateraniro ya mbere yari arangiye. Ngo ni bwo imodoka y’abapolisi yahageze, abo bapolisi bakamutwara.

Iri fatwa rije rikurikira andi makuru y’ifatwa ry’Abanyamulenge barenga icumi mu kwezi kwa Cyenda k’uyu mwaka, barimo abapasiteri n’abandi bantu.

Aya makuru akomeje guteza impungenge ku mutekano n’ubwisanzure bw’Abanyamulenge baba i Bujumbura, cyane cyane muri iki gihe hakomeje kuvugwa ifatwa ry’abamwe mu bagize uwo muryango.

Icyakora, kugeza ubu, Minembwe Capital News (MCN) ntirabona itangazo ry’inzego zibishinzwe ryemeza ku mugaragaro ifatwa rya Reverend Pasiteri Sebineza Pitie.

Minembwe Capital News (MCN)

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?