Impunzi mu gisa n’imyigaragambyo nyuma yo kwanga ibyavuye mu matora y’abayobozi muri zone ya Nyarugugu C
Mu nkambi ya Nakivale iherereye mu majyepfo ya Uganda, ikambi icyumbikiye impunzi zibarirwa mu bihumbi ziganjemo Abanye-Congo, Abasomali, Abanyethiopiya, Abarundi, Abanya-Sudani n’abandi, zagaragaje imyigaragambyo nyuma yo kutemera ibyavuye mu matora yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18/11/2025.
Ayo matora yari agamije gutora abayobozi ba ma zone (Chairpersons) muri zone zitandukanye zigize inkambi ya Nakivale, harimo iya Nyarugugu C, Nyarugugu B, A, Kashojwa A, B,C, New Congo A, B, C, Sudan, Sangano n’izindi.
Mu gace ka Nyarugugu C, abahatanye ni Jules, ukomoka mu Burundi, na Kigero Muhire Joseph, ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi wahawe inshingano no guhagararira HCR mu bikorwa by’amatora muri Nyarugugu C, ni Kamandati Ganzo, ari na we watangaje ibyavuye mu matora.
Abashyigikiye Kigero bavuga ko uyu mukandida wabo yagize amajwi 1,989, mu gihe bahamya ko Jules watangajwe ko yatsinze yagize 1,003. Bavuga ko gutangaza ko Jules ari we wegukanye intsinzi ngo byatewe na ruswa bavuga ko yari yatanze.
Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora, abashyigikiye Kigero bahise batangira imyigaragambyo, baturuka ku kibuga cya Gosheni aho amatora yabereye berekeza ku biro bikuru bya HCR biherereye ahitwa Base Camp. Mu mashusho yafashwe hagaragaramo umurongo w’impunzi munini waturukaga mu gace ka Ethiopia no hafi ya hakorera ubuyobozi bw’inkambi.
Ibyo biro byari bifunze ubwo impunzi zahageraga. Kigero ubwe, wari umukandida ukomeye, yagize ati:
“Biratangaje cyane. Nagize amajwi 1,989, naho Jules agira 1,003. Biragaragara ko hari ruswa yakoreshejwe kugira ngo ansinde. Ibi ntitubyemera, tuzaburana kugeza ku rwego rukwiye.”
Abamushyigikiye, cyane cyane Abanye-Congo, na bo bagaragaje ko badashyigikiye ibyatangajwe. Bamwe muri bo bumvikanaga mu majwi bagira bati:
“Ntabwo twemera kuyoborwa na Jules. Chairman wacu ni Kigero. Niba bikomeje gutyo, Zone C igabanywemo ibice bibiri.”
Muri zone ya Sudan, na ho impunzi zatoye zahise zigaragambya nyuma yo kwanga ibyavuye mu matora.
Nubwo hari uturere twagaragayemo impaka, izindi zone nka Nyarugugu B zagize amatora yagenze neza kandi mu mutuzo. Aha, Mwungura, wari usanzwe uyobora iyi zone, yongeye gutorerwa kuyiyobora atsinze Tuzubukira bahatanaga.
Inkambi ya Nakivale ikomeje kuba ahantu hakunze kugaragara ubushyamirane hagati y’amatsinda y’impunzi, by’umwihariko mu bihe by’amatora, aho hakunze kugaragazwa ibirego bya ruswa, kutubahiriza amajwi no kudaha agaciro ibyifuzo by’abaturage b’impunzi.






