Impuruza ku Burasirazuba bwa RDC: FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bavugwaho Gutegura Igitero ku Ndondo mu Bijombo
Amakuru yizewe aturuka muri grupema ya Bijombo, mu karere ka Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziri mu myiteguro yo kugaba ibitero mu bice bya Ndondo, aho bivugwa ko zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, abarwanyi ba FDLR ndetse n’abacanshuro baturutse mu mujyi wa Uvira.
Aya makuru yemejwe na Minembwe Capital News, akaba yahawe n’umwe mu bakora mu nzego z’umutekano za RDC mu butumwa bugufi bwanditse. Uwo yabitangaje yagize ati:
“FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro bazamutse i Uvira berekeza mu misozi ya Ndondo. Banyuze ku musozi wa Kirungwa bagamije gutera mu Mitamba.”
Uwo waduhaye ubuhamya yakomeje ashimangira ko intego y’icyo gikorwa ari ugutera mu baturage b’Abanyamulenge batuye muri ibyo bice, ibintu bishobora kurushaho kuzamura umwuka mubi wari usanzwe mu karere.
I Ndondo ni agace kari muri grupema ya Bijombo, kamaze igihe kagenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, nyuma y’imirwano yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, aho uwo mutwe wirukanye ingabo za Leta ya Congo n’iz’u Burundi zari zihafite ibirindiro.
Mitamba, imwe mu ntera zigarukwaho muri aya makuru, ni agace kari ku misozi ihanamiye umujyi wa Uvira, gafite akamaro kanini mu bucuruzi no mu itumanaho hagati y’imisozi ya Bijombo n’umujyi wa Uvira. Aha ni naho habera isoko rizwi nka “Isoko y’Akazirimwe” riba buri wa Mbere, rihuza abacuruzi n’abaguzi baturutse i Uvira, Kirungwa n’utundi duce twa Ndondo. Uyu musaruro w’ubucuruzi ufatwa nk’inkingi y’ubukungu bw’ako karere.
Bijombo ni imwe muri grupema zimaze igihe zibasiwe n’imirwano ihoraho hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho. Iyi mirwano ishingiye ku makimbirane y’imitungo, ubuyobozi bw’ubutaka n’amacakubiri ashingiye ku moko n’inyungu za politiki zambukiranya imipaka.
FDLR, umutwe washinzwe n’abarwanyi barimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umaze imyaka myinshi ushinjwa guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Ku rundi ruhande, Wazalendo ni izina rusange rikoreshwa ku mitwe y’abaturage biyise abarinzi b’igihugu, bakunze gufatanya na FARDC mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya MRDP-Twirwaneho n’umutwe wa M23.
Kwinjira kw’ingabo z’u Burundi muri iyi mirwano na byo byagiye bivugwaho mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bikorwa byo kurwanya Abanyamulenge, zibashinja gufashwa n’u Rwanda mu gihe u Rwanda n’u Burundi bisanzwe bibanye nabi.
Amakuru y’itegurwa ry’iki gitero akomeje guteza impungenge abaturage batuye mu misozi ya Ndondo na Mitamba. Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko impungenge ari nyinshi, kuko igihe cyose habaye imirwano, abantu bahunga berekeza mu misozi cyangwa ku mipaka, bigateza ibibazo by’ubuhunzi, inzara n’ihungabana.
Igitero gishya ku Ndondo gishobora kurushaho gukaza umwuka mubi mu karere ka Uvira, cyane ko aka gace ari inzira y’ingenzi ihuza imisozi ya Minembwe n’umujyi wa Uvira. Iyo inzira ifunzwe cyangwa igahungabanywa, ubuhahirane burahagarara, bigahombya abaturage basanzwe babayeho mu buzima bugoye.
Mu gihe Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikomeje kuvuga ko ishaka kugarura ubuyobozi bwayo mu bice byose bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kuba imwe mu nzira ikoresha. Gusa amateka agaragaza ko ibitero bya gisirikare byonyine bidakemura burundu ibibazo by’amacakubiri n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Kugeza ubu, nta tangazo rasmi riratangazwa n’ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC ku bijyanye n’iyi myiteguro. Icyakora, amakuru aturuka mu nzego z’ibanze akomeje kwerekana ko hari ingendo z’ingabo zidasanzwe zerekeza mu misozi ya Ndondo, ibintu bishimangira impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura umutekano mu karere ka Bijombo no mu nkengero za Uvira.
Ibi byose biri gukorwa mu gihe Leta y’i Kinshasa yemeye Agahenge kasabwe na Angola.






