• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, July 26, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kwibuka ku Nshuro ya Mbere Gen. Makanika: Abanyamulenge Bateguye Igikorwa Cyagutse cyo Kumuha Icyubahiro

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
February 18, 2026
in Conflict & Security
0
Kwibuka ku Nshuro ya Mbere Gen. Makanika: Abanyamulenge Bateguye Igikorwa Cyagutse cyo Kumuha Icyubahiro
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kwibuka ku Nshuro ya Mbere Gen. Makanika: Abanyamulenge Bateguye Igikorwa Cyagutse cyo Kumuha Icyubahiro

You might also like

Col. Mitabu du MRDP-Twirwaneho : « La guerre ne vise pas seulement à prendre Gipupu, elle vise à renverser le pouvoir de Tshisekedi »

Col. Mitabu wa MRDP-Twirwaneho: “Intambara Ntabwo Igamije Gufata Gipupu Gusa, Igamije Gukuraho Ubutegetsi bwa Tshisekedi”

Kivu y’Amajyepfo: Imvura Idasanzwe Yateje Ibyangiritse Bikomeye ku Baturage

Abanyamulenge batuye hirya no hino ku isi, bafatanyije n’inshuti zabo, bagiye kwibuka ku nshuro ya mbere General Rukunda Michel Makanika witabye Imana tariki ya 19/02/2025. Ni umuhango uzabera mu bihugu bitandukanye, aho Abanyamulenge bazahurira hamwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kuzirikana umurage yasize.

Amakuru yatangajwe n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho icyo gihe yavugaga ko Gen. Makanika yarashwe n’indege zitagira abapilote (drones), bivugwa ko zari ziturutse i Kisangani. Urupfu rwe rwabaye inkuru ikomeye mu misozi miremire y’i Mulenge no mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, aho yari azwi nk’umuyobozi w’ingenzi mu bya gisirikare no mu bya politiki.

Komite z’Abanyamulenge mu mahanga zatangaje ko igikorwa cyo kwibuka kizabera icyarimwe mu bihugu bitandukanye. Muri Uganda kizabera i Kampala, muri Kenya kibere i Nairobi, n’ahandi na ho nuko bizakorwa hakazabera ibikorwa byo kumwibuka mu buryo bujyanye n’umuco n’imigenzo by’aho batuye.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko kizaba kigizwe n’amasengesho, ibiganiro ku mateka y’umuryango w’Abanyamulenge, ubuhamya bw’abakoranye na we, ndetse no kuzirikana uruhare rwe mu bihe bikomeye byaranze akarere ka Minembwe.

Gen. Makanika yari umuyobozi mukuru wa MRDP-Twirwaneho mu bya gisirikare no mu bya politiki. Nyuma y’urupfu rwe, ubuyobozi bwa gisirikare bwahise bushyikirizwa Brigadier General Charles Sematama, mu gihe Perezida w’uwo mutwe ari Rukema Kaniki Fredy.

Nyuma y’itabaruka rye, MRDP-Twirwaneho yakomeje ibikorwa bya gisirikare mu misozi miremire ya Minembwe, ivuga ko yigaruriye ibice birimo Minembwe na Mikenke. Ibyo bice byavugwagamo ingabo nyinshi zirimo iza FARDC, Wazalendo n’iz’u Burundi, ndetse n’imitwe irimo FDLR, ibintu byakomeje gutuma umutekano w’akarere uba ikibazo gikomeye.

Gen. Makanika yinjiye mu gisirikare mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yabanje kwifatanya n’ingabo zifatanyije mu rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko i Kinshasa binyuze mu mutwe wa AFDL. Muri urwo rugamba, harimo n’abasirikare bakomokaga i Mulenge, aho yagaragaye nk’umwe mu bari bafite ubushake n’ubutwari ku rugamba.

Mu myaka yakurikiyeho, yakomeje kuba mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Icyakora, mu bihe by’imvururu n’ubwicanyi byibasiye Abanyamulenge byafashe intera ikomeye cyane guhera mu 2017, yafashe icyemezo cyo kuva mu gisirikare cya Leta, avuga ko adashobora gukomeza guhembwa na Leta mu gihe abo mu muryango we bicwaga. Icyo gihe yifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho, wari umaze gushingwa mu rwego rwo kwirwanaho. Icyo gihe wari ukicyitwa Twirwaneho, utaraba MRDP-Twirwaneho.

Nubwo amakimbirane hagati y’Abanyamulenge n’indi miryango atari mashya—kuko amateka agaragaza ko imvururu zabayeho no mu 1964—ibibazo byafashe indi ntera mu myaka ya vuba, bituma havuka umutwe wa Twirwaneho ugamije kwirwanaho igihe Abanyamulenge batewe.

Abamwibuka bavuga ko Makanika yari umuntu w’ijambo rikomeye, ushoboye kuvuga no kuyobora, kandi wagaragazaga ubutwari ku rugamba. Abamushyigikiye bamufata nk’ikirango cy’ubwitange mu kurengera ubwoko bwe; mu gihe abandi bamurebaga mu ndorerwamo y’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

Kwibuka ku nshuro ya mbere itabaruka rye bizaba ari umwanya wo gusuzuma amateka ye, uruhare rwe mu kurengera Abanyamulenge, n’icyerekezo cye ku bwoko bwe mu bihe biri imbere. Ni igikorwa kizaba kigamije kumuha icyubahiro, ariko kandi kikaba n’umwanya wo kuzirikana amateka akomeye y’akarere ka Minembwe n’ingaruka z’intambara zimaze imyaka myinshi zibasiye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tags: AbanyamulengeAmtekaGenKwibuka ku nshuro ya mbereMakanikaMinembweMRDP-TWIRWANEHO
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Col. Mitabu du MRDP-Twirwaneho : « La guerre ne vise pas seulement à prendre Gipupu, elle vise à renverser le pouvoir de Tshisekedi »

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Col. Mitabu wa MRDP-Twirwaneho: “Intambara Ntabwo Igamije Gufata Gipupu Gusa, Igamije Gukuraho Ubutegetsi bwa Tshisekedi”

Col. Mitabu du MRDP-Twirwaneho : « La guerre ne vise pas seulement à prendre Gipupu, elle vise à renverser le pouvoir de Tshisekedi » MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)...

Read moreDetails

Col. Mitabu wa MRDP-Twirwaneho: “Intambara Ntabwo Igamije Gufata Gipupu Gusa, Igamije Gukuraho Ubutegetsi bwa Tshisekedi”

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Col. Mitabu wa MRDP-Twirwaneho: “Intambara Ntabwo Igamije Gufata Gipupu Gusa, Igamije Gukuraho Ubutegetsi bwa Tshisekedi”

Col. Mitabu wa MRDP-Twirwaneho: "Intambara Ntabwo Igamije Gufata Gipupu Gusa, Igamije Gukuraho Ubutegetsi bwa Tshisekedi" MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Umuyobozi wa gisirikare wa MRDP-Twirwaneho, Colonel Mitabu, yatangaje ko...

Read moreDetails

Kivu y’Amajyepfo: Imvura Idasanzwe Yateje Ibyangiritse Bikomeye ku Baturage

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
Kivu y’Amajyepfo: Imvura Idasanzwe Yateje Ibyangiritse Bikomeye ku Baturage

Kivu y’Amajyepfo: Imvura Idasanzwe Yateje Ibyangiritse Bikomeye ku Baturage MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Imvura nyinshi ivanze n'urubura yangije bikomeye agace ka Cifunzi, gaherereye muri Grupema ya Kalonge, muri...

Read moreDetails

Walikale Yongeye Kuba Indiri y’Imirwano: FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bahanganye Bikomeye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
BREAKING: Gukozanyaho Gukomeye Nyuma y’Igitero Cyavugwaga ko Cyari Kigamije Ibice bya Ndondo

Walikale Yongeye Kuba Indiri y’Imirwano: FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bahanganye Bikomeye na AFC/M23 MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN) Amakuru aturuka mu gace ka Kashesha, gaherereye mu gice cya Balindu, muri...

Read moreDetails

RDC face au défi de la gouvernance et du développement : une réforme de la gouvernance peut-elle ouvrir la voie à une paix durable et à un développement soutenu ?

by Bahanda Bruce
July 25, 2026
0
RDC Iri mu Ihurizo rya Politiki n’Iterambere: Ese Ivugurura ry’Imiyoborere ni Ryo Rishobora Gufungura Inzira y’Amahoro Arambye n’Iterambere?

RDC face au défi de la gouvernance et du développement : une réforme de la gouvernance peut-elle ouvrir la voie à une paix durable et à un développement...

Read moreDetails
Next Post
Ubwumvikane Buke mu Mitwe ya Wazalendo i Uvira Bwahitanye Abarwanyi Barenga Babiri

Ubwumvikane Buke mu Mitwe ya Wazalendo i Uvira Bwahitanye Abarwanyi Barenga Babiri

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Drone Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?