Imvura y’Urubura Yahungabanyije Ubwikorezi mu Majyaruguru ya Amerika, Ibikorwa Byinshi Birahagarara
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 27/12/2025, ibice byo mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byibasiwe n’ikirere kibi cyaranzwe n’imvura y’urubura, cyateje ibibazo bikomeye mu bwikorezi bwo mu kirere no mu mibereho ya buri munsi y’abaturage, by’umwihariko mu mijyi ya New York na New Jersey.
Ba Guverineri b’izo ntara basohoye amatangazo yihutirwa ajyanye n’umutekano, basaba abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa, mu gihe ibikorwa byinshi byari biteganyijwe nyuma y’iminsi mikuru byahagaritswe kubera uko ikirere cyifashe nabi.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga rukurikirana ingendo z’indege rwa FlightAware, indege zirenga 14,400 zo mu gihugu imbere zahagaritswe, cyane cyane ku bibuga by’indege bikomeye birimo John F. Kennedy International Airport (JFK), LaGuardia Airport (LGA) na Newark Liberty International Airport (EWR).
Indege mpuzamahanga zirenga 2,100 zari ziteganyijwe guhaguruka ku butaka bwa Amerika na zo ntizabashije gukora ingendo zazo, bituma habaho guhagarara gukomeye mu bwikorezi bwo mu kirere.
Nubwo igicu cy’imvura y’urubura cyatangiye kugenda kigabanuka hagati mu gitondo, ingaruka cyasize zakomeje kumvikana. Abayobozi bongeye gusaba abaturage gukomeza kwitwararika, by’umwihariko ku mihanda yakonje ishobora guteza impanuka.
Ibi bibazo bije mu gihe ubukonje bukabije n’imvura y’urubura bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’Amajyaruguru ya Amerika, mu bihe by’itumba bikunze kurangwa n’ibihe bikaze by’ikirere bizwi nka winter storm season.






