Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aremeza ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iz’igisirikare cya Repubuluka ya Demokarasi ya Congo,FARDC, bateze kandi basahura abagenzi bavuye mu isoko ryo Ndondo, bibabaho nyuma yo kubarasa kugira ngo batatane basige ibyo bari bikoreye.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/12/2025, ubwo abaturage bo mu bwoko bwa Banyamulenge bari bavuye guhaha mu isoko rya Ndondo baguye mu gico cy’aba basirikare mu gace ka Mikarati.
Umwe mu batanze amakuru, utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yagize ati:
“Abagenzi bavuye mu isoko banyazwe ibyabo byose. Ababanyaze ni ingabo z’u Burundi zari hamwe na FARDC zigenzura Mikarati.”
Undi mutangabuhamya yongeyeho ko ibyasahuwe birimo amafu, amasabune, umunyu, amafaranga ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.
Hari n’abaturage bavuga ko mbere yo kwamburwa ibyo bari bafite, aba basirikare babanje kurasa hejuru kugira ngo bateze akaduruvayo abagenzi bacike intege babashe kubasahura nta kwigora.
Umwe mu baturage waduhaye ubuhamya bw’aharasiwe ibisasu yavuze ati:
“Saa tanu, mu Mikarati hateganye no mu Kigazura humvikanye urusaku rw’imbunda. Nyuma niko kumenya ko ari ingabo z’u Burundi zateze abagenzi.”
Aba bagenzi bakomoka mu Minembwe bavuga ko bahisemo kujya guhaha mu isoko ryo Ndondo kuko mu Minembwe nta bicuruzwa bikigaragara, bitewe n’uko inzira zose zinjira n’izisohoka zimaze igihe zigenzurwa n’ingabo z’u Burundi.
Kugeza ubu nta kiganiro kirasohoka ku ruhande rwa FARDC cyangwa ingabo z’u Burundi ku birebana n’iki gikorwa cyateje ubwoba n’urujijo mu baturage bo muri ako gace. Abaturage barasaba inzego mpuzamahanga gukurikirana iki kibazo cy’ihohoterwa rikomeje kwibasira abasivili mu misozi y’i Mulenge.






