• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, January 23, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
December 6, 2025
in Conflict & Security
0
Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati
78
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Imvururu mu Misozi y’i Mulenge: Abasivili Banyazwe n’Ingabo z’u Burundi na FARDC mu Mikarati

You might also like

Induru y’Akababaro ku Bwicanyi n’Ihohoterwa Bikomeje Guhitana Inzirakarengane i Uvira

“Nta Wabasha Gukumira AFC/M23 Mu Cyemezo Cyo Gusubira i Uvira” – Corneille Nangaa

Iturika ry’Igisasu Ryahitanye Abantu Babiri, Harimo Abana, muri Kivu y’Epfo

Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aremeza ko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iz’igisirikare cya Repubuluka ya Demokarasi ya Congo,FARDC, bateze kandi basahura abagenzi bavuye mu isoko ryo Ndondo, bibabaho nyuma yo kubarasa kugira ngo batatane basige ibyo bari bikoreye.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06/12/2025, ubwo abaturage bo mu bwoko bwa Banyamulenge bari bavuye guhaha mu isoko rya Ndondo baguye mu gico cy’aba basirikare mu gace ka Mikarati.

Umwe mu batanze amakuru, utashatse ko amazina ye atangazwa ku mpamvu z’umutekano, yagize ati:
“Abagenzi bavuye mu isoko banyazwe ibyabo byose. Ababanyaze ni ingabo z’u Burundi zari hamwe na FARDC zigenzura Mikarati.”

Undi mutangabuhamya yongeyeho ko ibyasahuwe birimo amafu, amasabune, umunyu, amafaranga ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Hari n’abaturage bavuga ko mbere yo kwamburwa ibyo bari bafite, aba basirikare babanje kurasa hejuru kugira ngo bateze akaduruvayo abagenzi bacike intege babashe kubasahura nta kwigora.

Umwe mu baturage waduhaye ubuhamya bw’aharasiwe ibisasu yavuze ati:
“Saa tanu, mu Mikarati hateganye no mu Kigazura humvikanye urusaku rw’imbunda. Nyuma niko kumenya ko ari ingabo z’u Burundi zateze abagenzi.”

Aba bagenzi bakomoka mu Minembwe bavuga ko bahisemo kujya guhaha mu isoko ryo Ndondo kuko mu Minembwe nta bicuruzwa bikigaragara, bitewe n’uko inzira zose zinjira n’izisohoka zimaze igihe zigenzurwa n’ingabo z’u Burundi.

Kugeza ubu nta kiganiro kirasohoka ku ruhande rwa FARDC cyangwa ingabo z’u Burundi ku birebana n’iki gikorwa cyateje ubwoba n’urujijo mu baturage bo muri ako gace. Abaturage barasaba inzego mpuzamahanga gukurikirana iki kibazo cy’ihohoterwa rikomeje kwibasira abasivili mu misozi y’i Mulenge.

Tags: AbagenziBasahuweIngabo z'u BurundiMikarati
Share31Tweet20Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Induru y’Akababaro ku Bwicanyi n’Ihohoterwa Bikomeje Guhitana Inzirakarengane i Uvira

by Bahanda Bruce
January 23, 2026
0
“Kuva kwa AFC/M23 i Uvira Byasize Abaturage mu Kaga Gakomeye batewe na Wazalendo” – HRW

Induru y’Akababaro ku Bwicanyi n’Ihohoterwa Bikomeje Guhitana Inzirakarengane i Uvira Umujyi wa Uvira winjiye mu mwijima w’akaga n’icuraburindi. Kuva ku Cyumweru tariki ya 18/01/2026, nyuma y’uko ingabo z’ihuriro...

Read moreDetails

“Nta Wabasha Gukumira AFC/M23 Mu Cyemezo Cyo Gusubira i Uvira” – Corneille Nangaa

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
Abafunzwe, Abakatiwe Igihano Cy’Urupfu n’Abandi Bahungiye mu Mahanga bo mu Muryango wa Nangaa

“Nta Wabasha Gukumira AFC/M23 Mu Cyemezo Cyo Gusubira i Uvira” – Corneille Nangaa Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille...

Read moreDetails

Iturika ry’Igisasu Ryahitanye Abantu Babiri, Harimo Abana, muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
Iturika ry’Igisasu Ryahitanye Abantu Babiri, Harimo Abana, muri Kivu y’Epfo

Iturika ry’Igisasu Ryahitanye Abantu Babiri, Harimo Abana, muri Kivu y’Epfo Mu gace ka Cibanda, gaherereye i Kaziba muri teritwari ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, habaye iturika...

Read moreDetails

Abafunzwe, Abakatiwe Igihano Cy’Urupfu n’Abandi Bahungiye mu Mahanga bo mu Muryango wa Nangaa

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
Abafunzwe, Abakatiwe Igihano Cy’Urupfu n’Abandi Bahungiye mu Mahanga bo mu Muryango wa Nangaa

Abafunzwe, Abakatiwe Igihano Cy’Urupfu n’Abandi Bahungiye mu Mahanga bo mu Muryango wa Nangaa Abagize umuryango wa Corneille Nangaa Yobeluo, umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi...

Read moreDetails

Uvira: Kugaruka kw’abacancuro b’Abanyaburayi ku ruhande rwa FARDC bituma havuka impungenge ku mutekano n’amahame mpuzamahanga

by Bahanda Bruce
January 22, 2026
0
Uvira: Kugaruka kw’abacancuro b’Abanyaburayi ku ruhande rwa FARDC bituma havuka impungenge ku mutekano n’amahame mpuzamahanga

Uvira: Kugaruka kw’abacancuro b’Abanyaburayi ku ruhande rwa FARDC bituma havuka impungenge ku mutekano n’amahame mpuzamahanga Amakuru aturuka ku bakurikiranira hafi ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)...

Read moreDetails
Next Post
Kajugujugu ya FARDC Yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Kurasirwa mu Misozi y’i Mulenge

Kajugujugu ya FARDC Yaguye mu Kiyaga cya Tanganyika Nyuma yo Kurasirwa mu Misozi y'i Mulenge

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?