Imwe mu batayo y’ingabo z’u Burundi ngo yaba yarazimye yose mu mirwano na m23, ibirambuye kuri iyi nkuru.
Mu mirwano iheruka kubera i Kaziba muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ingabo z’u Burundi zo muri batayo ya munani n’iya cumi ngo zahuye n’imirwano ikaze, bikavugwa ko i batayo ya cumi yahise iburirwa irengero burundu, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Imirwano y’ i kaziba, iyahanganishije ingabo z’u Burundi n’abarwanyi bo mu mutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, yabaye mu minsi itatu ishyize muri iki cyumweru, aho byarangiye uyu mutwe uhigaruriye nyuma yokuhirukana izi ngabo z’u Burundi na Wazalendo ndetse na FDLR.
Amasoko yacu atandukanye dukesha iyi nkuru, avuga ko ingabo z’u Burundi zaguye mu gico cya m23 irazirasa kubi, ku buryo abanshi bo muri ziriya ngabo zo muri batayo ya cumi bishwe, abatishwe barakomereka, ndetse abandi n’abo barahahamuka baburirwa irengero; bigera naho muri barya bakomeretse nta numwe wabashije gukurwa aho urugamba rwabereye.
Iyi nkuru ikavuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bateye ziriya ngabo z’u Burundi baturutse inzira nyinshi, ndetse igice kimwe cyo muri aba barwanyi, cyagiye cyambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, ngo kuko Abarundi babibesheho bagira ngo nibagenzi babo baje kubaha umusaada, ubundi bahura nakaga.
Ikomeze ivuga ko izi ngabo z’u Burundi zo muri batayo ya cumi, yahise isenywa burundu bitewe nuko abari bayigize batakaje ubuzima bwabo, aho binavugwa ko batoyo ya munani yaje kubaha umusaada yananiwe guhamba imirambo yababo yose imwe bayita ku musozi.
Iyi batayo ya munani yahaye iya cumi umusaada binjiye mu rugamba maze m23 irabagota, basukwaho umuriro mwinshi w’imbunda, maze ngo bakizwa n’amaguru.
Amasoko yacu akavuga ko iyi mirwano yabereye i Kaziba yaguyemo abasirikare benshi b’u Burundi kuburyo igihugu cyabo kitazapfa kibibagiwe, muri aba bapfuye barimo batatu bakuru bo kurwego rwa major, tutibagiwe na major Claude Ndikumana we wayifatiwemo amatekwa, akaba yari umuyobozi w’ungirije muri iyi batayo ya munani.