Imyaka 16 irashyize intwari Maj.Kagigi yishwe
Major Kagigi Musabwa, umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo uri mu ntwari zitazibagira muri iki gihugu, cyane ku Banyamulenge, imyaka 16 irashyize yishwe, nyuma yo kuraswa n’abantu bari bihambiriye ibintu mu maso.
Uyu musirikare yarashwe ku manywa yo ku itariki ya 11/10/2009 wari umunsi wo ku cyumweru, nyuma y’aho yerekeje i Bukavu avuye mu bice biherereye mu kibaya cya Rusizi ibyo yarasanzwe akoreramo.
Bivugwa ko yahamagawe na komanda region i Bukavu, aho icyo gihe iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo yari iyo bowe na Lt Gen Pacifique Masunzu.
Muri icyo gihe byanasobanuwe kandi ko yabwiwe ko ari nama yahamagariwe kubamo.
Ubwo yari hafi kugera mu mujyi wa Bukavu, dore ko yari yanyuze umuhanda wa Ngomo, hasigaye ibirometero bike yinjire muri Bukavu, imodoka yarimo iraraswa, ndetse ubwe arakomereka, anajanwa mu bitaro byaraho hafi, ariko abigejejwemo yitaba Imana, nk’uko byavuzwe icyo gihe.
Abamurashe, nk’uko aya makuru y’icyo gihe yabivugaga, bari bihambiriye ibitambaro mu maso. Hari n’andi makuru avuga ko yagambaniwe n’ubu buyobozi bwa FARDC bwari buyoboye iyo ntara icyo gihe.
Ariko kandi n’ubwo bari banihambiriye ibitambaro mu maso, bari bambaye impuzakano y’igisirikare cya RDC.
Major Kagigi Musabwa, yari umusirikare waruzwiho ubutwari k’u rugamba, kuko izo ya yoboye zose, yarazitsindaga.
Ni umusirikare bivugwa ko yakundaga kurasisha imbunda y’itwa Kibariga n’iya Mashin Gun.
Ni we wagaruye amahoro ku Ndondo ya Bijombo mu myaka ya 1999, na nyuma y’aho. Hari nyuma yo kuyirukanamo imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n’indi yayifashaga y’Abarundi n’iya FDLR.
Bamwe mu basirikare babanye na we, bamutangaho ubuhamya bakagera aho amarira abazenga mu maso.
Bakavuga ko yari azi komandema, kandi akanarwana, ndetse akanatahana iminyago.
Yatabaye henshi, kandi buri aho atabaye agatsinda umwanzi.
Kagigi azahora mu mitama y’Abanyamulenge. Intwari ntipfa irasinzira, umunsi utazwi azazukana n’abera.

