Imyitwarire y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Minembwe, ikomeje kurushaho kuba mibi.
Nibikubiye mu butumwa bwanditse, abaturage baturiye komine Minembwe, bahaye ubwanditsi bwa MiCN, buvuga ko Ingabo za FARDC ziheruka gutumwa mu misozi miremire y’imilenge ko imyitwarire yabo ikomeje kurangwa n’amafuti kandi ashobora gushira abaturage mu kaga.
Ahagana isaha zibiri z’ijoro ryo kuri uy’u wa mbere, rishira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02/07/2024, amasasu menshi yumvikaniye muri santire ya Minembwe, kandi ayarimo y’umvikana, yarimo nay’imbunda ya Mashin gun ifatwa nk’iyumusaada ndetse n’amabomba.
Ubu butumwa bugasobanura ko abasirikare barasaga, bari baherereye neza mu gice kigana epfo ya santire, ahahereye kuri komine ya Minembwe.
Kandi ko umwanya abo basirikare bamaze barasa, watwaye iminota ingana na 15 cyangwa hejuru yayo gato. Gusa, nta byangiritse, usibye isaha z’igitondo cyo kuri uwo wa Mbere, ubwo aba basirikare kandi bazindutse barasira mw’irango rya Runundu, umwe wo muribo yaje gukomeretswa n’abagenzi be, aza nokugwa mu bitaro.
Byanavuzwe kandi ko iy’i myitwarire mibi y’ingabo za RDC yokurasa buzira impamvu, bayadukanye kuva bakirenga imisozi yo mu Mitamba, ubwo bari bavuye Uvira bageze ku Ndondo ya Bijombo. Kuko umunsi barenga muri iy’i misozi ya Mitamba bararashe cyane ndetse bikanga abaturage baturiye ibyo bice.
Mu mpera z’ukwezi dusoje, nibwo aba basirikare batangiye kugera mu Minembwe bavuye i Kitona.
Ariko imico yo kurasagura amasasu ntiyari sanzwe muri ibi bice, kuko amasasu yaraswaga igihe habaye imirwano.
Abaturage baturiye ibyo bice bakavuga ko iy’i mico yokurasagura amasasu , ishobora gushira abaturage mu kaga, ngo kuko abenshi bari kanga bakagira ngo n’intambara ibaye, bakaba bohunga abandi ndetse bashobora ngo no guhahamuka.
Kuri ubwo bakaba basaba ingabo za FARDC ku bihagarika, kugira ngo abaturage batekane.
Ubwo butumwa bwa baturage bunavuga ko ibyo kurasagura amasasu nta mirwano yabaye, bitari bikwiye gukora Ingabo z’igihugu ko hubwo byokorwa n’inyeshamba zitunze intwaro ahanini muribo harimo abatarazize.
MCN.