Indege ya Gisirikare ya FARDC yateye ibisasu mu Mikenge hafi ya Minembwe
Indege y’Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) yateye ibisasu mu gace ka Mikenge, kari muri teritwari ya Mwenga no mu gace ka Rwitsankuku, hafi ya centre ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo. Igitero cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 21/11/2025, cyateje ubwoba n’intugunda mu baturage basanzwe babaye mu buzima bw’ubwigunge n’umutekano muke umaze igihe.
Amakuru atangwa n’abaturage b’aho byabereye avuga ko indege ya FARDC yahateye ibisasu byinshi, ariko kugeza ubu nta makuru yemejwe n’ubuyobozi ku byangijwe n’ibyo bisasu. Gusa ibimenyetso by’ibanze bivuga ko ibyo bisasu bitagize abo bihitana cyangwa ngo byangize bikomeye ibikorwa remezo, nubwo byahungabanyije ubuzima bw’abahatuye.
Abaturage bakomeje kwibaza impamvu y’iki gitero, kuko aka gace gakunze kugaragaramo imirwano hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Twirwaneho, umutwe uvuga ko urwanirira kurengera abaturage bo mu misozi miremire y’i Mulenge. Hari impungenge ko iki gitero gishobora kuba gikomotse ku mirwano irimo kwiyongera hagati ya FARDC n’uyu mutwe ubarizwa mu misozi y’i Mulenge.
Ku ruhande rwa FARDC, kugeza ubu nta tangazo cyangwa urwego na rumwe ruremeza cyangwa rwerekana impamvu y’ikoreshwa ry’indege mu guhanura ibisasu muri ako gace. Abasesenguzi bo mu mutekano bavuga ko ibi bishobora kuba bishingiye ku mihindagurikire y’intambara, aho igisirikare cyongera gukoresha indege z’intambara mu duce tugoye kugerwamo n’ingabo zirwanira ku butaka.
Si ubwa mbere indege z’intambara zigaragara muri ibi bice. Mu cyumweru gishize, andi makuru yemeje ko indege z’intambara zirimo na drone zaturutse mu Burundi ziteye ibisasu mu Rwitsankuku, bigakomeretsa abasivili bane. Ibi byongereye impungenge ku mutekano w’abaturage bo mu misozi miremire y’i Minembwe, basanzwe babayeho mu buzima bwo guhora bahunga intambara.
Umutekano muri Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuzamba kuva mu 2017, ubwo ibikorwa bya gisirikare bigamije kwirukana abaturage b’Abanyamulenge byatangiraga kwiyongera, bigatera ubuhunzi, ubwicanyi n’icuraburindi mu bice byinshi by’iyi misozi.
Abenshi mu bakomoka i Mulenge bari mu mahanga basaba ko hakorwa iperereza ryigenga, hagamijwe kumenya impamvu zisubiza inyuma umutekano w’aka karere ndetse no kurinda abaturage bakomeje kuba umuhigo mu ntambara zidashira muri Kivu y’Amajyepfo.






