Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyateye ibisasu by’indege za Sukhoi-25 mu bice bituwe cyane byo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’igihugu.
Aya makuru yashyizwe hanze na AFC/M23, aho yavuze ko Ingabo za Congo zarenze ku masezerano y’agahenge zitera ibisasu by’i ndege ahantu hatandukanye hatuye abaturage no kubirindiro byayo.
Nk’uko AFC/M23 ibivuga mu butumwa yatambukije ikoresheje urubuga rwa yo rwa x, yagize iti: “Ku wa gatandatu tariki ya 18/10/2025, FARDC n’abambari bayo yateye ibisasu mu duce dutuwe cyane twa Mpeti, Buhaya, no mu nkengero zaho, ndetse no ku birindiro byacu, ikoreshweje indege 2 z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.”
AFC/M23 yanavuze kandi ko ibi bitero byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi, abandi bavanwa mu byabo.
Yanakomeje ivuga ko yo igikomeje kwifatanya n’abaturage b’abasivili, inongeraho ko izabarinda mu buryo bwose ubwo bwicanyi.