Induru y’Akababaro ku Bwicanyi n’Ihohoterwa Bikomeje Guhitana Inzirakarengane i Uvira
Umujyi wa Uvira winjiye mu mwijima w’akaga n’icuraburindi. Kuva ku Cyumweru tariki ya 18/01/2026, nyuma y’uko ingabo z’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) zivuye muri uyu mujyi, amahoro yari ategerejwe yahindutse amarira, amaraso n’ubwoba bukabije.
Abaturage ba Uvira bahisemo kuvuga mu ijwi riranguruye ihohoterwa ndengakamere rikomeje gukorerwa abasivili, by’umwihariko urubyiruko rutagira kivurira, rukomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Mu gihe kitarenze iminsi ine gusa, imibare yakusanyijwe n’Ibiro by’Umuryango Voix des Sans-Voix (VSV) bikorera i Uvira igaragaza ishusho iteye agahinda gakabije:
Abantu barenga 25 bamaze kwicwa, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko rwarashwe, mu gihe rwari rufite inzozi zo kubaho mu mahoro no kubaka ejo hazaza.
Abantu 60 baburiwe irengero, imiryango yabo ikaba iri mu gahinda n’ihungabana rikabije, itazi aho ababo baherereye.
Abantu barenga 130 bafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, barimo abayobozi b’imidugudu, imihanda n’utugari, bafungwa nta mpamvu ifatika, bigamije gusenya imiyoborere n’imibereho rusange y’umujyi.
Ibi bikorwa byateje uburakari n’agahinda gakomeye mu rubyiruko rwa Uvira. Wazalendo, bafatwaga nk’abavandimwe n’abarinzi b’igihugu mu guhangana n’ibitero, bahisemo guhinduka abicanyi b’abenegihugu babo.
Urubyiruko ruravuga ruti: “Twasanze muri abanzi bacu nyabo.” Ruribaza impamvu iyi mpinduka ikomeye yabaye: kuki telefoni z’abaturage zamburwa ku ngufu hifashishijwe imbunda? Kuki ubuzima bw’umusore cyangwa inkumi yo muri Uvira bwateshejwe agaciro ku buryo buteye isoni?
Uburyo ibi bikorwa bikorwamo bugaragaza ko byateguwe neza: kwambura abaturage ibyabo, ruswa, iterabwoba no kwica nta mpamvu. Urubyiruko rwari rusanzwe rwarakomerekejwe n’intambara imaze imyaka myinshi n’umutekano muke, none rwahindutse igitambo cy’ihohoterwa rikorerwa imbere mu gihugu, ridafite ishingiro na gato.
Ibiro bya Voix des Sans-Voix birasaba inzego za gisirikare n’izigisivili gusubiza mu murongo umutekano w’umujyi, no gufata ingamba zihamye zo kurandura akajagari kabyaye ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage.
Byanasabye Umuryango Mpuzamahanga kutirengagiza aya marorerwa, kuko ibyabaye kuva tariki ya 18/01/2026 bigize ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu.
Umuryango VSV ugira uti: “Wazalendo nibareke guhindura imbunda ku bavandimwe babo, kuko amaraso y’urubyiruko amaze kuba menshi.”
Uti kandi: “Amaraso amaze kumeneka ni menshi, amarira yabaye menshi ararenze urugero. Urubyiruko rwa Uvira ruravuga mu ijwi riranguruye ruti: BIRAHAGIJE. HAGARIKA UBWICANYI.”





