Ingabo za Amerika mu Biganiro Bikomeye by’Ubufatanye n’Iza FARDC
Ubuyobozi bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe ubufatanye na Afurika (AFRICOM) buri gusuzuma uburyo bwimbitse bwo kongera ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu rwego rwo gushyigikira amahoro n’ituze mu karere.
Aya makuru yamenyekanye tariki ya 22/01/2026, ubwo itsinda rya AFRICOM riyobowe na Colonel Michael Gacheru ryakirwaga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Général Jules Banza Mwilambwe, mu murwa mukuru Kinshasa. Ibiganiro byabo byibanze ku kurebera hamwe uko ubufatanye mu bya gisirikare bwakongerwa, by’umwihariko mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano byiyobowe na Leta ya RDC.
Mu ijambo rye, Colonel Gacheru yashimangiye ko AFRICOM ifite ubushake bwo gukomeza gufatanya na FARDC mu guteza imbere umutekano urambye. Yagize ati: “AFRICOM yishimiye ubushake FARDC igaragaza mu bufatanye, kandi twiteguye gukomeza gushakira hamwe inzira zo kwagura imikoranire yacu mu by’umutekano no guteza imbere amahoro.”
Ubusanzwe, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri RDC imaze igihe ifasha inzego z’umutekano z’iki gihugu, by’umwihariko mu bijyanye no gutanga amahugurwa, ibikoresho bya gisirikare, ndetse no gushyigikira Polisi y’Igihugu mu kongera ubushobozi bwayo, harimo no kubaka sitasiyo nshya za Polisi.
Ku rundi ruhande, Leta ya RDC imaze igihe igaragaza ubushake bwo gushimangira ubufatanye na Amerika, isaba inkunga mu kubaka no kunoza inzego zayo z’umutekano. Mu rwego rwo gukurura iyo mikoranire, RDC yakomeje gushimangira ko yiteguye guha abashoramari b’Abanyamerika amahirwe mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, asanzwe ari imwe mu nkingi z’ubukungu bw’iki gihugu.
Abasesenguzi bemeza ko, nyuma y’amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda mu kwezi kwa cumi nabiri 2025, hari icyizere cy’uko inkunga n’ubufatanye Amerika iha igisirikare cya RDC bishobora kwiyongera, bikagira uruhare rukomeye mu gushimangira umutekano n’ituze mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi mikoranire mishya ishobora kuba intambwe ikomeye iganisha ku kubaka inzego z’umutekano zikomeye kandi zifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bikigaragara muri RDC no mu karere muri rusange.







