Intambara ikomeye yavuzwemo ibibunda byarutura n’iyo iramukiye M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo, n’amakuru yemezwa n’abayobozi b’umutwe wa M23 aho bavuzeko kuri uyu wa Mbere uyu mutwe wagabweho ibitero bikomeye ba bigabweho n’Ingabo za Congo n’abo bakorana, barimo imitwe yitwaje imbunda n’abacancuro ndetse n’imbonerakure zo mugihugu c’u Burundi zaje ziva muri Kivu yamajy’Epfo aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka ndetse ko nizi Ngabo z’u Burundi ziri mubutumwa bw’amahoro muburyo bwa EAC ko nabo bakomeje gufasha FARDC.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yemeje ko imirwano ihuza impande zombi iri kubera muri Groupement ya Tongo, muri teritwari ya Rutshuru, nyuma y’uko uruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo rutangiye kurasa za bombe mu duce turimo ingabo za M23 n’udutuwe n’abaturage.
Yagize ati: “Izi Ngabo za Kinshasa muri gahunda yayo yo gutuma abasivile benshi binjira mubihe bibi no guharanira ko habaho ubwicanyi, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gukaza umurego barasa ibisasu bidasobanutse ku mazu y’abasivili mu mujyi wa Tongo guhera saa kumi n’imwe za mugitondo muri iki gitondo gusa M23 irimo kurwana no gucecekesha izo Mbunda.”
Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe mu bya gisirikare ndetse na Lawrence Kanyuka uwuvugira mu bya Politiki bose bemeje aya makuru y’iyi mirwano.
Kuva ku wa Gatatu w’i Cyumweru gishize nta gahenge impande zombi ziratanga.
Kuri iki Cyumweru imirwano ikomeye yumvikanye mu duce dutandukanye twa za Teritwari zirimo Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Hari amakuru avuga ko hari tumwe mu duce Ingabo za RDC zafashe, gusa Kanyuka avuga ko “bitandukanye n’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga, M23 iracyagenzura ibirindiro byayo byose.”
Agace bivugwa ko kabereyemo imirwano ikaze harimo umujyi wa Kitshanga M23 yambuye FARDC Ku wa Gatanu w’i Cyumweru gishize.
Kuriki Cyumweru Igisirikare cya Congo gifatanyije n’imitwe nka FDLR, Nyatura, Wazalendo n’abacancuro bagabye ibitero bigamije kwisubiza uyu mujyi wa Kitchanga uherereye muri Teritwari ya Masisi, gusa kugeza kuri uyu wa Mbere uyu mujyi wari ukigenzurwa na M23 ariko amakuru yatanzwe na Wazalendo isaha za saa tatu(9:30Am) ziki Gitondo bavuze ko bamaze kwinjira uyu Mujyi wa Kitchanga aho banavuze ko bawunjiyemo banyuze ku Marango ya Mubugu ko kandi bawugezemo ntasasu ruvuze.
By Bruce Bahanda.
Tariki 09/10/2023.