Ingabo za Israel zagabye ibitero bidasanzwe mu kindi gihugu.
Ni gihugu cya Liban nicyo cyagabweho ibitero n’igisirikare cya Israel, aho cyabigabye gikoresheje indege z’intambara kandi zibigaba mu duce duherereyemo ibikorwa by’umutwe wa Hezbollah.
Amakuru avuga ko ibyo bitero ko byagabwe mu turere icumi duherereye mu majyepfo y’iki gihugu cya Liban.
Muri ibyo bitero hari byagabwe mu bubiko bw’intwaro, ibisasu bya rocket n’ibindi bikorwa remezo.
Ubuvugizi bw’igisirikare cya Israel ntibwigeze busobanuro byinshi kuri ibi bitero, kimweho ngo hari abarwanyi batakarije ubuzima muri iki gitero ku ruhande rwa Liban.
Mu nyandiko zagiye hanze zivuga ko ingabo za Israel zateye ahitwa Chihini, Kfar Kila, Aita al-shaab na Alma ash-Shaab.
TV ya Al Mayadeen yo muri Liban, yatangaje ko ibi bitero by’agisirikare cya Israel byabereye mu mujyi wa Khiam, Kfar Shouba, Mahbib, Aita Al-shaab, Zebqin, Raymah, Kaouthariyet El Saiyad na NNA byatangaje ko byibasiye ibitaro bya Hezbollah.
Ibi bitero ingabo za Israel zakoze bisa naho cyarimo cyihorera nyuma y’uko ku cyumweru umwana w’imyaka 16 n’undi w’imyaka 20, bafite Ubwenegihugu bubiri bw’u Bwongereza na Israel barishwe ndetse na nyina arakomereka bikabije mu gitero cy’masasu cyabereye ku nkombe y’uburengerazuba.
Nyuma yaho ni mu goroba, itsinda rya ba mukerarugendo bagabwe igitero ubwo bari bageze i Tel Viv, abayobozi ba Israel bakavuga ko ari igitero cy’iterabwoba.
Umugabo w’umutaliyani yarapfuye abandi barindwi barakomereka, barimo ba mukerarugendo batatu b’u Bwongereza n’umuturage w’umutaliyani,nk’uko ikigo nderabuzima cya Ichilov cyabitangaje ngo muri barindwi bakomeretse, batatu bari bakiri mu bitaro guhera ku wa Gatandatu mu gitondo ku isaha yaho abandi bane bari batashye.
MCN.