Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zavanwe Kamanyola, ikambi zari zirimo ihabwa ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo.
Umuhango wo kuvana Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, muri Kamanyola, ho muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28/02/2024, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Bintou Keita akoresheje urubuga rwe rwa X, yashize inyandiko hanze kuri uyu wa Gatatu, agaragaza ko yagiriye uruzinduko i Bukavu, ku murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, avuga kandi ko muri urwo ruzinduko haza kubamo impinduka, ko ndetse yaganiriye n’ubuyobozi bw’iyo Ntara ku bibazo by’u mutekano.
Yagize ati: “Monusco yashize imbaraga mu kibazo cy’u mutekano, kandi ibi by’u mutekano muke, Sosiyete sivile yabigarutseho ubwo twari mu Nama i Bukavu, iyo na koranye n’ubuyobozi bw’i Ntara, ku rwego rw’i gisirikare ndetse n’izindi nzego z’itandukanye.”
I Nama yahuje Bintou Keita n’ubutegetsi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27/02/2024. Nyuma y’iyi Nama Bintou Keita yahise yerekeza i Kamanyola, aho muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yavanye ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO i Kamanyola aho izo ngabo zari ziri hashirwamo ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bi kavugwa ko Monusco yari i Kamanyola ko ihita yoherezwa i Goma, nk’uko urubuga rwa Monusco rwaraye rutangaje ko “ubufatanye bw’Ingabo za Monusco na FARDC ko bagiye gushira ingufu mu kurinda u Mujyi wa Goma ntuje mu maboko ya M23.
Bagize bati: “Ingabo za MONUSCO na FARDC, tugiye kongera operasiyo yo kurwanya M23 kugira turinde u Mujyi wa Goma, ntufatwe n’uwo mutwe.”
K’u rundi ruhande birahwihwisa ko Monusco ko y’aba itangiye gucura ingabo zabo muri gahunga ubutegetsi bwa Kinshasa bugize igihe busaba ko izo ngabo zivanwa ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
MCN.
Nibagende twavugiki!