Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zikomoka mu gihugu cy’u Bushinwa, basezeye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09/04/2024, ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO zikomoka mu gihugu cy’u Bushinwa basezeye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko ubutumwa bwa Monusco bubivuga.
Ubutumwa bwa Monusco buvuga ko kugenda kw’i ngabo zayo zaje zituruka mu gihugu cy’u Bushinwa bizatangara gushirwa mungiro mu minsi icumi iri mbere.
Aba basirikare b’Abashinwa, bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, babarirwa kuri 270. Bakaba bakurikiye Abanyapakisitani bafashe iya mbere mu gucurwa bava mu butumwa bwa mahoro muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntangiriro z’u kwezi kwa Gatatu.
Icyiciro cya mbere cy’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, cya sezeye bwa mbere ku itariki ya 28/02/2024, aho bari mu birindiro bya Kamanyola, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Nyuma ibi birindiro byahise bihabwa abapolisi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (PNC).
Gucurwa kw’ingabo za Monusco biri mu busabe bw’u butegetsi bwa Kinshasa, nyuma y’uko leta ya Congo isanze ntacyo izi ngabo zamariye iki gihugu.
Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga makumyabiri n’itanu ku butaka bwa RDC. Kinshasa ngwasanga iz’i ngabo ntacyo zikora ku mitwe y’itwaje imbunda irwanya leta y’icyo gihugu, bityo bagasaba ko batahanwa mu bihugu byabo vuba.
MCN.