• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, March 7, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo za RDC Zagabye Igitero i Mushaki, Abasivili Benshi Bahasiga Ubuzima

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
March 7, 2026
in Conflict & Security
0
Ingabo za RDC Zagabye Igitero i Mushaki, Abasivili Benshi Bahasiga Ubuzima
63
SHARES
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za RDC Zagabye Igitero i Mushaki, Abasivili Benshi Bahasiga Ubuzima

You might also like

Umuriro Ingabo z’u Burundi Zacaniye Abanyamulenge Birangiye Ari zo Ziwuguyemo

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

Imirwano ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko ingabo za Leta (FARDC) zigabye igitero gikomeye mu gace ka Mushaki no mu nkengero zako mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/03/2026.

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko iki gitero cyagabwe mu masaha ya kare y’igitondo, kigamije uduce dutuwe n’abaturage benshi muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Rivuga ko cyateje igihombo gikomeye mu baturage babasivili, harimo abahasize ubuzima ndetse n’imitungo myinshi yangiritse.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko iki gitero cyatangiye saa kumi n’imwe n’iminota 15 za mu gitondo (05:15), aho ingabo za Leta ya Kinshasa zarashe ibisasu byinshi mu buryo butarobanura, bikagwa mu duce dutuwe cyane.

Yagize ati: “Ingabo za Leta zarashe ibisasu byinshi mu buryo butarobanura ku baturage batuye i Mushaki no mu nkengero zaho. Ibi bitero byakorewe abaturage b’inzirakarengane, bigahitana benshi mu basivili ndetse bikanasenya amazu menshi.”

Agace ka Mushaki ni kamwe mu duce dufite akamaro kanini muri teritwari ya Masisi, kuko kari ku muhanda uhuza uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma. Mushaki iherereye nko ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’iyi ntara.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi nabiri 2023, ingabo za AFC/M23 zigaruriye aka gace nyuma yo kwirukana ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi ndetse n’indi mitwe yari iyishyigikiye. Kuva icyo gihe, Mushaki yakomeje kuba igicumbi gikomeye cy’uyu mutwe, bituma iba imwe mu ntego z’ingenzi z’ibitero bya FARDC n’abo bafatanyije.

Bivugwa ko ufite Mushaki aba afite amahirwe menshi yo kugenzura imihanda igana i Masisi ndetse n’iyerekeza mu mujyi wa Goma, ari na yo mpamvu aka gace gakomeje kuberamo imirwano ikomeye mu bihe bitandukanye.

Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko kuri uyu munsi nyine mu gitondo, ingabo za Leta ya Congo zanagabye ikindi gitero gikomeye mu muhana wa Gakenke uherereye muri Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Yavuze ko iki gitero cyibasiye uduce dutuwe cyane, anashinja Leta ya Kinshasa kugerageza kugirira nabi abaturage b’Abanyamulenge batuye muri uwo muhana.

Ati: “Ibikorwa nk’ibi bigaragaza umugambi ugamije kwibasira abaturage b’Abanyamulenge batuye muri utu duce.”

Ibi bitero byaje bikurikira ikindi cyagabwe tariki ya 06/03/2026, aho ingabo za RDC zakoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu gace ka Kibanda Mangobo muri teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

AFC/M23 yatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu umunani, abandi 12 bagakomereka bikomeye.

Ihuriro rya AFC/M23 rivuga ko rikomeje gushishikariza impande zihanganye kubahiriza ubuzima bw’abaturage babasivili, rikemeza ko rizakomeza guharanira kubarinda mu gihe imirwano ikomeje.

Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku buzima bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, aho imirwano imaze imyaka myinshi ihitana ubuzima bw’abaturage benshi, igasiga abandi barenga miliyoni nyinshi baravuye mu byabo.

Iyi mirwano ikomeje kuba imwe mu ntambara zikomeye kandi ziri mu zateje ibibazo bikomeye ku mutekano w’akarere.

Tags: AbasiviliFardcIgiteroMushaki
Share25Tweet16Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Umuriro Ingabo z’u Burundi Zacaniye Abanyamulenge Birangiye Ari zo Ziwuguyemo

by Bahanda Bruce
March 7, 2026
0
FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bashinjwa Kugaba Ibitero mu Mihana ituwe n’Abanyamulenge

Umuriro Ingabo z’u Burundi Zacaniye Abanyamulenge Birangiye Ari zo Ziwuguyemo Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Read moreDetails

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
AFC/M23 Yafashe Agace k’Ingenzi muri Walikale

AFC/M23 Yafashe Uduce Twinshi two muri Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryigaruriye...

Read moreDetails

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

by Bahanda Bruce
March 6, 2026
0
Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC

Ibihugu Bikomeye ku Isi Byategetse ko Imirwano Ihagarara Burundu mu Burasirazuba bwa RDC Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’ibihugu byinshi byo ku mugabane w’u Burayi byongeye gusaba...

Read moreDetails

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani

AFC/M23 Yashinje Ingabo za Leta ya Congo Kurasa mu Baturage i Kisangani Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko utewe impungenge n’ibikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC)...

Read moreDetails

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

by Bahanda Bruce
March 5, 2026
0
Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo

Abasore 14 b’Abanyamulenge Bari Bafungiwe i Kinshasa Bafunguwe Nyuma y’Igihe Kinini Babazwa ku Buzima Bwabo Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa, aravuga...

Read moreDetails
Next Post
FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo Bashinjwa Kugaba Ibitero mu Mihana ituwe n’Abanyamulenge

Umuriro Ingabo z’u Burundi Zacaniye Abanyamulenge Birangiye Ari zo Ziwuguyemo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 America Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Ndayishimiye Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?