• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ingabo za RDF ngozishobora kw’injira mugihe ibi byokomeza.

minebwenews by minebwenews
July 9, 2023
in Uncategorized
0
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hagaragajwe Impamvu zatuma Ingabo za RDF z’ishobora kwinjira kubutaka bw’aCongo Kinshasa .

Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 09/07/2023, saa 12:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umugabo w’umusesenguzi Tite Gatabazi, aheruka gutanga Impamvu zibangamiye umutekano w’u Rwanda z’ishobora gutuma ibyo Congo imaze igihe kinini ishinja u Rwanda bitari ukuri, b’ishobora kugeza aho biba ukuri noneho u Rwanda rukaba rwakohereza ingabo muri iki gihugu gihuje imipaka n’u Rwanda mu kurengera ubusugire bw’ikigihugu cyabo.

Iyi Guverinema ya Kigali nayo ubwayo yagiye igaragaza impungenge ku mutekano w’igihugu cyabo z’ishingiye kumutekano. Nimugihe leta ya Congo yahaye icumbi umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda ndetse ibaha nokwinjira mu gisirikare cy’igihugu ngo ujye kurwanya M23.

Ibi byakurikiye ibitero bya hato na hato byagiye bigabwa ku butaka bw’u Rwanda, kugeza n’aho bihitana ubuzima bw’abasivile mubice bihana imbibi zibihugu byombi (Rwanda na Congo).

Gusa imvugo y’uko Ingabo z’u Rwanda ziri muri Congo, yabaye Refrei, kubategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), igihe bashaka kumvikanisha ko umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cyabo ari u Rwanda, bakirengagiza ko ari ikibazo kibareba, ko ari nabo bafite igisubizo.

Ibi birego byasembuwe na raporo iheruka y’inzobere za Loni, ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyahaye M23 intwaro n’ibikoresho kandi kikohereza abasirikare muri Congo barimo abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) Inkeragutabara n’abo muri Brigade ya 201 na 301.

Leta ya Kigali, ivuga ko iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika n’amakuru atizewe, agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri RDC.

Ishingira kuri byinshi birimo nko kwirengagiza nkana ukuvogera ubusugire bw’u Rwanda inshuro nyinshi, n’uburyo RDC yagaragaje ko ishaka intambara yeruye.

Ni kenshi u Rwanda rwamaganiye kure ko ingabo zarwo zitari mu Burasirazuba bwa Congo, rushimangira ko z’icungira umutekano ku butaka bwarwo. Ariko RDC burimunsi ikomeza kugira u Rwanda urwitwazo mu bibazo bya Congo, bituma hari abibaza impamvu zatuma ingabo z’u Rwanda zijya ku butaka bw’umuturanyi warwo.

Kuba leta ya Kinshasa ikomeza kugira leta ya Kigali, urwitwazo mu bibazo bya Congo, ibi ngobishobora kuba imbarutso.

Tags: impungengeko zakwinjiraKubutaka Bwa-CongoRDF

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?