
Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Major Gen Peter Cirimwami Nkuba, kuri uyu wa Kabiri, tariki 05/12/2023, yahamagariye Wazalendo, FDLR n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, kurwanya M23 badahindukira.
Ibi abivuze mugihe imirwano nayo yakamejeje mubice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo. N’i urugamba rukomeje guhanganisha ingabo za Gen Sultan Makenga aho zihanganye na ririya huriro ry’ingabo za Kinshasa.
Bwana Guverineri, Major Gen Peter Cirimwami, yagize ati: “Abakongomani mwese ku bafite urukundo rw’igihugu muhaguruke mufashe ingabo za FARDC kurwanya M23. Iki nicyo gihe cyo kubohoza ibice by’igaruriwe na M23.”
Yakomeje avuga ati: “Wazalendo namwe Ngabo z’igihugu nimwemere mupfire i Gihugu cyanyu. Mwe guhunga M23.”
K’umunsi w’ejo hashize tariki 04/12/2023, n’ibwo hagaragaye video y’ingabo za RDC zirimo kurasa ibisasu hejuru m’urwego rwo kwigumura k’ubutegetsi bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Iriya video yafashwe mugihe ziriya Ngabo zitashaka gutanga umusaada aho bagenzi babo baribahanganiye na M23.
Umwaka w’2022 n’ibwo Gen Peter Cirimwami Nkuba n’ingabo ze bahunze u Mujyi wa Bunagana uza kwigarurirwa na M23. Muri uwo mwaka nyine ninabwo kandi Gen Peter Cirimwami yahunze agace ka Mabenga aho byanavuzwe ko yahise ata n’imodoka.
Bruce Bahanda.