• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ingabo za SADC zagize icyo zivuga kubyo AFC/M23 izishinje byo kugaba ibitero i Goma.

minebwenews by minebwenews
April 15, 2025
in Regional Politics
0
Ingabo za SADC zagize icyo zivuga kubyo AFC/M23 izishinje byo kugaba ibitero i Goma.
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za SADC zagize icyo zivuga kubyo AFC/M23 izishinje byo kugaba ibitero i Goma.

You might also like

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ingabo z’umuryango wa SADC ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zamaganye ibyo AFC/M23 yazishinje byo kubagabaho ibitero.

Bikubiye mu itangazo SADC yaraye ishyize hanze, aho yamaganye yivuye inyuma ibyo ishinjwa, ivuga ko igikomeje gahunda yayo yokuva ingabo zayo mu mujyi wa Goma.

Mu itangazo ryayo yagize iti: “SADC ibabajwe n’ibyatangajwe na AFC/M23 ku wa 12/04/2025 ko ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zakoranye n’ingabo za Leta, inyashyamba za FDLR, na Wazalendo mu kurwana na M23 i Goma.”

Yakomeje igira iti: “SADC ihakanye ibi birego. SAMIDRC ntiyigeze igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose. Ibi ntashingiro bifite kandi bigamije kuyobya.”

Uyu muryango uvuga ko hakiri gahunda yo gukura ingabo zayo mu Burasizuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu.

Izi ngabo kandi zivuga ko mu masezerano zagiranye na M23 mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, humvikanywe umugambi w’amahoro na dipolomasi kugira ngo umutekano muke mu Burasizuba bw’iki gihugu urangire.

Itangazo M23 yashyize hanze tariki ya 12/04/2025, ryamaganaga ibitero byari byagabwe i Goma, yagaragaje ko byari binyuranyije n’amategeko ivuga ko byagabwe n’ingabo zo mu butumwa bw’umuryango wa SADC, ku bufatanye n’ingabo za Leta ya Congo, umutwe w’inyeshyamba wa FDLR na Wazalendo.

M23 ivuga ko ibitero biheruka byagabwe tariki ya 11/04/2025, kandi ko biteje imutekano muke mu basivili, ndetse ko habaye n’amagerageza menshi ariko agasubizwa inyuma n’uyu mutwe wa M23.

Uyu mutwe wa M23 muri iryo tangazo, uvuga ko kubera ibyo usabye ko ingabo za SAMIDRC zahita zigenda vuba byihuse, ndetse ko n’ingabo za Leta ya Congo ziri mu bigo bya Monusco i Goma, zihita zishyikiriza M23.

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nawe yahise atangaza ko ibyavuzwe na AFC/M23 ataribyo, hubwo ko ari ibihimbano.

Agaragaza kandi ko ibyo uyu mutwe uri gukora ugamije kuburizamo gahunda z’amahoro zose zirimo gutegurwa n’iziri kuba.

Ibyo bibaye mu gihe hari andi makuru avuga ko mu cyumweru gishize habaye ibiganiro byo mu ibanga rikomeye bibera i Doha muri Qatar, hagati y’intumwa za Congo n’iza M23.

Ariko kugeza ubu buri ruhande ntacyo rurabivugaho.

Tags: GomaM23SADC
Share36Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho Leta Zunze ubumwe z'Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by'i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y'Ingabo...

Read moreDetails

“Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba”-senateri Evode

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Perezida w’igihugu na cyo kirimo intambara ikomeye, ya tumiye Tshisekedi wa RDC, anahishyura ibyo ibihugu byombi bigiye gufatanya

"Igikwiye nuko borasa perezida Tshisekedi amatwi akaziba"-senateri Evode Umunyarwanda Evode Uwizeyimana umunyamategeko akaba ari n'umusenateri muri Leta y'u Rwanda, yatangaje ko imyitwarire ya perezida wa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails
Next Post
FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero bikomeye ku Banyamulenge.

Byakaze, i Fizi Abapfulero n'Ababembe basubiranyemo baramarana.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?