Ingabo za SADC zagize icyo zivuga kubyo AFC/M23 izishinje byo kugaba ibitero i Goma.
Ingabo z’umuryango wa SADC ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, zamaganye ibyo AFC/M23 yazishinje byo kubagabaho ibitero.
Bikubiye mu itangazo SADC yaraye ishyize hanze, aho yamaganye yivuye inyuma ibyo ishinjwa, ivuga ko igikomeje gahunda yayo yokuva ingabo zayo mu mujyi wa Goma.
Mu itangazo ryayo yagize iti: “SADC ibabajwe n’ibyatangajwe na AFC/M23 ku wa 12/04/2025 ko ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zakoranye n’ingabo za Leta, inyashyamba za FDLR, na Wazalendo mu kurwana na M23 i Goma.”
Yakomeje igira iti: “SADC ihakanye ibi birego. SAMIDRC ntiyigeze igira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose. Ibi ntashingiro bifite kandi bigamije kuyobya.”
Uyu muryango uvuga ko hakiri gahunda yo gukura ingabo zayo mu Burasizuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu.
Izi ngabo kandi zivuga ko mu masezerano zagiranye na M23 mu mpera z’ukwezi kwa gatatu, humvikanywe umugambi w’amahoro na dipolomasi kugira ngo umutekano muke mu Burasizuba bw’iki gihugu urangire.
Itangazo M23 yashyize hanze tariki ya 12/04/2025, ryamaganaga ibitero byari byagabwe i Goma, yagaragaje ko byari binyuranyije n’amategeko ivuga ko byagabwe n’ingabo zo mu butumwa bw’umuryango wa SADC, ku bufatanye n’ingabo za Leta ya Congo, umutwe w’inyeshyamba wa FDLR na Wazalendo.
M23 ivuga ko ibitero biheruka byagabwe tariki ya 11/04/2025, kandi ko biteje imutekano muke mu basivili, ndetse ko habaye n’amagerageza menshi ariko agasubizwa inyuma n’uyu mutwe wa M23.
Uyu mutwe wa M23 muri iryo tangazo, uvuga ko kubera ibyo usabye ko ingabo za SAMIDRC zahita zigenda vuba byihuse, ndetse ko n’ingabo za Leta ya Congo ziri mu bigo bya Monusco i Goma, zihita zishyikiriza M23.
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nawe yahise atangaza ko ibyavuzwe na AFC/M23 ataribyo, hubwo ko ari ibihimbano.
Agaragaza kandi ko ibyo uyu mutwe uri gukora ugamije kuburizamo gahunda z’amahoro zose zirimo gutegurwa n’iziri kuba.
Ibyo bibaye mu gihe hari andi makuru avuga ko mu cyumweru gishize habaye ibiganiro byo mu ibanga rikomeye bibera i Doha muri Qatar, hagati y’intumwa za Congo n’iza M23.
Ariko kugeza ubu buri ruhande ntacyo rurabivugaho.