Ingabo za SADC ziri muri Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha igisirikare cy’iki gihugu ku rwanya M23, zataweho amagawa.
Ni bikubiye mu butumwa buri gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye aho bivuga ko ingabo zo mu muryango wa SADC ntaruhare narumwe zigaragaza kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu Burasirazuba bwa RDC.
Igitangaza makuru cya DW Swahili, mu butumwa bwanditse cya shize hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14/05/2024, bugaragaramo ko ingabo z’u muryango w’iterambere w’Afrika y’Amajy’epfo ( SADC) ntacyo zicya kandi ntanicyo zikiza ku gira ngo umutekano ubashe ku garuka muri iki gihugu, icyo zatumwe mo kuki garuramo umutekano no kurwanya M23.
Ubwo butumwa bugira buti: “Iki bazo cy’u mutekano muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, gikomeje kuzamba. Rero haribazwa ubushobozi bw’Ingabo z’iterambere ry’u muryango w’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, aho ziri mu butumwa bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu.”
Ubutumwa bukomeza bugira buti: “RDC yifashishije izi ngabo za Sadc kugira ngo ziyifashe gusenya M23 ariko kugeza ubu nta rugamba SADC yari yashora kuri M23 ngwirutsinde, hubwo birangira abarwanyi buyu mutwe wa M23 bakojeje isoni ziriya ngabo.”
Mu myaka irenga ibiri M23 imaze irwana n’igisirikare cya leta ya Kinshasa, imaze gufata igice kinini cy’u butaka bwo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe ifite hafi ubutaka bwose bwo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Ingabo za SADC zageze ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu kwezi kwa Cumi nabiri, ku itariki yako ya cumi na zitanu, mu 2023. Nyuma y’uko izi ngabo zikandagiye kuri ubu butaka bw’iki gihugu ntakindi ziravugwaho usibye kugaba ibitero kuri M23, nyuma zikaza kuyabangira ingata, ni mu gihe M23 iba itangiye kuzisubiza.
Mu Cyumweru gishize, izi ngabo za Sadc zashize itangazo hanze rimenyesha ko zigiye gutangira ibitero bikaze kuri M23, nyuma yaho gato zahise zigaba ibitero mu birindiro bya M23 biherereye mu nkengero za Sake, ariko ibyo bitero byaje kuba nko guhamagarira M23 kwirukana ku mutuno ziriya ngabo za Sadc kuko zahunze urwo rugamba amasigamana.
Kugeza ubu M23 iracyakomeje kungenzura ibice SADC yayisanzemo ndetse ikaba igikomeje gufata n’ibindi bice harimo ko yafashe nibyo ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC bari bahaye SADC ku bigenzura, biherereye muri teritware ya Masisi na Nyiragongo.
MCN.