Abasirikare ba SADC, mu itsinda ry’Ingabo zavuye mu Gihugu cya Tanzania, zoherejwe mu Mujyi wa Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahari urugamba rukaze.
Ingabo za Tanzania, zigeze mu Mujyi wa Sake, mugihe bivugwa ko M23, irimo ku rwanira mu nkengero z’uyu Mujyi aho zihanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ni mugihe kandi M23 yafashe ibice bya bereyemo urugamba uy’u munsi k’u wa Gatandatu, tariki ya 27/01/2024, harimo Karuba, Kingi, Murambi n’ahandi, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za SADC zageze k’ubutaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, tariki ya 15/12/2023, aho zaje gufasha igisirikare cy’iki gihugu kurwanya M23.
SADC yavuzwe cyane mu mirwano imaze iminsi itanu ihanganisha M23 n’ingabo za RDC, ahanini muri Mweso, Kibumba na Karuba.
Imirwano ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa imaze imyaka irenga ibiri yongeye kubura aho y’ubuye mu mpera z’u mwaka w’2021.
Bruce Bahanda.