Ingabo za Tshisekedi zongeye gukora munda ubwoko bw’Abanyamulenge
Abagabo babiri ba Banyamulenge bishwe barashwe na Wazalendo hafi n’i Nyangezi muri teritware ya Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni amakuru akubiye mu butumwa bwanditse, aho ubwo butumwa bugaragaza ko bariya bagabo ba Banyamulenge bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/10/2025.
Ubwo butumwa bwanditse bugaragaza ko abishwe ari Museveni na Irakiza.
Bukavuga ko uyu Irakiza asize umuryango w’abana batatu n’umugore umwe, mu gihe Irakiza we asize abana babiri n’umugore umwe.
Bombi n’abo mu muryango w’Abanyamulenge bakaba bari basanzwe ari abaturage batuye i Nyangezi.
Nk’uko ubu butumwa bubisobanura, nuko bishwe barashwe ubwo bari bavuye ahitwa Sinelac berekeje imuhira iwabo. Aha Sinelac niho bakoreraga akazi kabo kaburi munsi, kabafashaga gutunga imiryango yabo.
Bageze mu birometero nka 2 uvuye mu muhana wa Nyangezi, Wazalendo barabarasa bahita bitaba Imana ako kanya.
Aya makuru anagaragaza ko imibiri yabo yahise ijanwa mu buruhukiro i Bukavu mu mujyi.
Igitangaje barashwe bari kuri moto, kuko n’umu motari wari ubatwaye yahise ata iyo moto ye, ariruka, ariko bikavugwa ko ntacyo yabaye we.
Mu myaka itanduakanye, Abanyamulenge bagiye bicwa mu buryo nk’ubu, ariko bakicwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorana byahafi n’Ingabo za RDC.
Wazalendo babishe, imbunda bakoresha bazihawe na perezida w’iki gihugu, Felix Tshisekedi. Mu kuzibaha yakoresheje igisirikare cye.
Uretse na Wazalendo hari n’Abanyamulenge benshi bishwe n’ingabo za Leta, FARDC. Bamwe muri bo biciwe za Kindu, Salamabila, Fizi, Uvira n’ahandi.
Nyamara waja gusanga, ugasanga bazize ubwoko bwabo Abatutsi.
Ibi ni jenocide ibakorerwa, iyo amahanga yirengangije mu gihe yokabarengeye.