Ingabo za Twirwaneho Zigaruriye i Ndondo, FARDC n’Ingabo z’u Burundi Zirahunga
Amakuru mashya aturuka mu gace ka Ndondo, gaherereye muri grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, arerekana impinduka zikomeye mu miterere y’umutekano nyuma y’iyisubizwa inyuma ry’ingabo za FARDC n’iza Burundi.
Mu masaha ya nijoro ryaraye rikeye, ahagana saa mbili, ni bwo ingabo nyinshi z’u Burundi ndetse n’iza FARDC zatangiye kuva mu bice bitandukanye bya Ndondo birimo Murambya, Gahuna, ku Wumugeti n’ahandi, nyuma yo kotswa igitutu gikomeye n’ingabo za Twirwaneho, zikomeje guhashya igisirikare cya Leta cyari kibarizwa muri ako gace.
Amakuru yemejwe n’amasoko y’imbere mu gace ka Bijombo avuga ko Twirwaneho yasatiriye mu gitondo cyo kuri uyu munsi, igahita yirukana burundu ingabo zari zisigaye mu bice byavuzwe haruguru. Abo basirikare ba FARDC n’ab’u Burundi, nk’uko bikomeza kuvugwa n’abatuye muri aka gace, bari guhungira mu Bibogobogo berekeza mu mujyi wa Baraka muri teritware ya Fizi.
Kugeza ubu, amakuru yacu yemeza ko Twirwaneho ari yo ifite ububasha mu bice bikomeye birimo ku Wumugeti, kagogo, Irango n’utundi duce twari dusanzwe tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi na FARDC. Ibi bituma Bijombo n’Inkengero zayo ziba imwe mu duce turimo impinduka zikomeye mu rwego rwa gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byose bibaye mu gihe AFC/M23/MRDP-Twirwaneho iri mu rugamba rumaze guhindura isura y’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, aho ku wa kabiri tariki ya 09/12/2025, yafashe umujyi ukomeye wa Uvira, ikintu cyahinduye imiterere y’imbaraga mu karere.
Inkuru iracyakurikiranwa…






