“Ingabo za Uganda Zashobora Kunesha iza Amerika ku Ntambara yo ku Butaka”-Ibisobanuro bya perezida Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko Uganda ifite ubushobozi bwo gutsinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe habaye intambara ihurije ingabo z’impande zombi ku butaka gusa, hatifashishijwe ikirere n’inyanja.
Ibi yabigarutseho tariki ya 04/01/2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kampala, cyabaye nyuma y’amasaha make Amerika igabye ibitero kuri Venezuela, igakurikiraho guta muri yombi Nicolas Maduro wari Perezida w’icyo gihugu.
Ubwo umwe mu banyamakuru yamubazaga isomo Afurika yakwigira ku byabaye muri Venezuela, Perezida Museveni yavuze ko nubwo atarasobanukirwa neza ibisobanuro byose by’icyo gikorwa, akomeje kugikurikirana hafi. Yongeyeho ko ibyabaye muri Venezuela bigaragaza icyuho kinini kiri hagati y’ubushobozi bw’ingabo z’ibihugu bitandukanye ku Isi.
Museveni yasobanuye ko Amerika ifite igisirikare gikomeye cyane gishingiye ku bushobozi bwo gukorera icyarimwe mu nzego enye z’ingenzi: mu kirere, mu nyanja, mu isanzure no ku butaka. Ibi ngo ni byo byatumye ishobora gukora operasiyo igafata Maduro. Gusa, yavuze ko ubwo bushobozi bugabanuka cyane mu gihe intambara igarukiye gusa ku butaka.
Yagize ati: “Ibyabaye muri Venezuela ntibiramenyekana neza uko byagenze, ariko biragaragaza uko Amerika ikoresha imbaraga zayo mu nzego zitandukanye. Nubwo ifite imbaraga nyinshi mu kirere no mu mazi, iyo intambara igarukiye ku butaka gusa, twebwe dushobora kuyinesha.”
Perezida wa Uganda yagaragaje ko imirwano yo ku butaka igira imiterere itandukanye, aho n’igisirikare gifite ikoranabuhanga rihanitse gishobora guhura n’imbogamizi zikomeye. Yavuze ko kwegera umwanzi mu ntera ya bugufi bigabanya inyungu ziterwa n’ikoranabuhanga ryo kurebera kure no gutera uri kure.
Ati: “Iyo bagerageje kuza ku butaka, ni ibintu biteye ibyago cyane, ndetse no ku Banyamerika ubwabo. Iyo mwageze mu ntera ya bugufi, uba uri mu mwanya umwe n’uwo muhanganye, bikaba byaguhesha amahirwe yo kumugirira nabi.”
Museveni kandi yemeye ko Amerika igifite icyuho kinini cy’ubushobozi ugereranyije n’ingabo z’ibihugu byinshi, cyane cyane mu bijyanye n’ubutasi bushingiye ku ikoranabuhanga ryo mu isanzure no mu nyanja. Gusa, yagaragaje ko ubwo bushobozi butagira akamaro kanini mu gihe umwanzi adafite uburyo bwo kugerwaho binyuze muri izo nzego.
Yasoje ashimangira ko ibyabaye muri Venezuela bikwiye kubera Afurika isomo rikomeye, by’umwihariko bigashimangira akamaro ko kwishyira hamwe kw’ibihugu by’Afurika mu by’umutekano n’ubwirinzi, kugira ngo bishobore kwirinda no guhangana n’imbogamizi zituruka hanze.






