Ingabo z’Afrika y’Epfo, ziri mu Burasirazuba bwa RDC zivuga ko ziri mu bihe bitaboroheye byo kubura ababo bicwa n’ibitero bya M23.
Nibikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’Ingabo z’Afrika y’Epfo bashize hanze, rimenyesha ko bagabweho igitero gikaze ku musozi w’unamiye centre ya Sake muri teritware ya Masisi gihitana abasirikare babo abandi benshi barakomereka harimo n’abakomeretse bikabije.
Iri tangazo rivuga neza ko iki gitero ko cyabereye ku musozi wa Ndumba ahari ibirindiro by’ingabo zabo, mu ntera y’ibirometro bitatu uvuye muri centre ya Sake.
Ni itangazo risobanura ko iki gitero ingabo z’Afrika y’Epfo zagabweho ko cyakozwe ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 25/06/2024, kandi ko cyaguyemo abasirikare babo babiri, abandi makumyabiri barakomereka, mu gihe abagera kuri bane bo, bakomeretse bikabije, ndetse bakaba bamaze koherezwa mu bitaro kugira ngo bitabweho.
Itangaza rikomeza rivuga ko icyo gitero ko cyanaguyemo abana batatu, ndetse ngo n’umubyeyi w’aba bana umwe arakomereka.
Itangazo risoza rivuga ko imiryango y’Abanyafrika y’Epfo yaburiye ababo muri icyo gitero ko yamaze ku menyeshwa ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo imirambo yababo igezwe iwabo, kandi ko amazina yabamaze kwitaba Imana azatangazwa hanyuma.
MCN.