Ingabo z’u Burundi byemejwe ko zapfiriye gushira muri Kivu y’Amajy’epfo.
Impuguke z’umuryango w’Abibumbye zemeje bidashidikanywaho ko abasirikare b’u Burundi barenga 35 biciwe muri Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho baguye mu bitero bagabweho n’umutwe wa Red-Tabara.
Ni amakuru akubiye muri raporo impuguke za LONI zashyize hanze muri iki Cyumweru, igaragaza ko abasirikare b’u Burundi bapfiriye mu bitero bagabweho hagati ya tariki ya 25 ukwezi kwa Cyenda na 26 y’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka.
Raporo ikomeza ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’umutwe witwaje imbunda urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wa Red-Tabara.
Si abapfuye gusa iyi raporo ivuga kuko inahamya ko ibyo bitero byakomerekeyemo ingabo z’u Burundi nyinshi, kandi ko no muri izo nkomere, inyinshi byarangiye zitabye Imana.
Ibyo bitangajwe mu gihe umuvugizi wa Red-Tabara, Patrick Nahimana, aheruka kwemeza ko abarwanyi be ko bakomeje kugaba ibitero ku ngabo z’u Burundi muri teritware ya Mwenga; ndetse asobanura ko impamvu z’ibyo bitero ari uko ingabo z’u Burundi zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR mu kubashotora.
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko mu gitero abarwanyi be bagabye tariki ya 26/10/2024, bakigaba ahitwa Tabunde ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi cyaguyemo ababarirwa kuri 45.
Nyuma y’ubwo kandi uyu mutwe wongeye kugaba ibindi bitero mu duce twa Tabunde na Rubwebwe nabyo bigwamo abandi basirikare b’u Burundi babarirwa mu mirongo.
Cyakoze umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Brig Gen Gaspard Baratuza, yaje kunyomoza ibyatangajwe n’umuvugizi w’uyu mutwe wa Red-Tabara, avuga ko uhora utangaza ibinyoma. Aboneraho no gusaba ko ibyatangajwe n’uwo mutwe biteshwa agaciro.
Yagize ati: “Nti muhe agaciro ibyatangajwe na Red-Tabara. Bahora batangaza ibinyoma.”
Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajy’epfo, kuva mu kwezi kwa gatandatu umwaka w’ 2022. Iz’i ngabo zaje muri iki gihugu ku masezerano y’ibihugu byombi. Inshingano zabo nyamukuru ni ukurwanya imitwe y’itwaje imbunda irimo n’uwa Red-Tabara na FOREBU n’indi n’indi.